Musenyeri Cardinal Kambanda yahamagariye urubyiruko kutemerera ababoshya bashaka kubagusha no kubashyira mu nzira zitari nziza, no kubangiriza ubuzima. Agira ati “ntibeshi babatesha umutwe ,bakavuga amagambo abatesha umutwe, ndetse rimwe narimwe, ugasanga n’ababyeyi babyohotse ho bakabatoteza,ariko mukomere kuko mufite ababakunda ,hari kiliziya ibakunda ndetse n’igihugu kirabakunda.”
Nyiricyubahiro Mgr Cardinar Antoine Kambanda yaboneyeho no gusaba ababyeyi usanga kenshi batoteza abana babo ngo baragumiwe,banze kurongora avuga ko atari byiza. Yabasabye kubasabira nk’uko umukobwa wa Yayiro dusabga muri Bibiriya yasabiwe n’umubyeyi we yizeye Kandi agakira. Yakomeje asaba ababyeyi gufasha abana babo kwitwara neza no gutanga urugero rwiza aho batuye aho kubatoteza bakabera abandi urugero rwiza.
Cardinar yagarutse kumyitwarire y’urubyiruko ubwo yari mu misa yo gutangiza Forum y’urubyiruko Gatolika iri kubera muri Diyosezi ya Kabgayi,abasaba kuba imboni y’abandi ,urugero rwiza, no kubaka ubuhamya nyabwo aho baherereye, bikazabafasha no kwihagararaho muri cyagihe batotezwa ngo nti barashaka kuko amateka yabo azaba ari meza.
Umuhoza Yves