Ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika ku isi hamwe n’aba Cardinal bagera kuri 200 umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis ari gusoza inama y’iminsi ibiri yatangiye Ejo kuwa 29 Kanama kugeza no ne kuwa 30 Kanama. Inama yanitabiriwe na Antoine Cardinal Kambanda.
Nk’uko byatangajwe k’urukuta rwa Twitter rwa Arkidiyoseze ya Kigali banditse ho ko Antoine Cardinal Kambanda, ari mu bitabiriye iyo nama ibera i Roma, irimo kuganira ku ngingo zitaramenyekana kugeza ubu.
Uru rubuga rugira ruti “Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yitabiriye inama y’iminsi ibiri ihuje Papa n’Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika, irimo kubera i Roma kuva ku wa 29 Kanama kugera ku wa 30 Kanama 2022, ikaba yitabiririwe n’abakaridinali bagera kuri 200.”
Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda yagizwe Karidinali na Papa Francis ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wageze kuri uru rwego.
Icyo gihe Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yasobanuye ko Umukaridinali ataba ari uw’Igihugu runaka cyangwa ngo abe uwa Diyosezi ye gusa, ahubwo ngo aba ari Umukaridinali wa Kiliziya Gatolika yose ku Isi.
N’ubwo ntacyari cyatangazwa kubyerekeranye n’iyi nama hari benshi batangiye kuvuga ko ashobora kuba bagarutse no ku ntambara ziri hirya no hino ku isi.
Umuhoza Yves