Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres, yatangaje ko ibihugu bituranyi na DRCongo aribyo u Rwanda Na Uganda aribyo bigomba kwicarana na DRCongo bagakemura ikibazo cya m23.
Ibi yabitakangarije ikinyamakuru mpuzamahanga France 24 kuwa 18 Nzeri ,nyuma yo kugaragaza ko Monusco Itapfa guhangana n’ibitero bya M23 ,bitewe n’uko uyu mutwe ufite ibikoresho bya Gisirikare biteye imbere kandi bikomeye kurusha ibya Monusco.
Yagize ati:” Ubu M23 iragaragaza imbaraga zihambaye. Ikingenzi mbona kuri njye, n’uko ubufatanye bw’Ibihugu bitatu,DRcongo, u Rwanda na Uganda bagakwiye kwicarana bagakemura ikibazo cya M23 gisa n’icyabaye igihora ho ndetse gihora kidusubiza inyuma ku mutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Iyi mvugo ya Antonio Guteress Umunyamabanga mukuru wa ONU, ntiyashimishije Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, aho ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko uburyo Antonio Guterres yifuza ko ikibazo cya M23 gikemurwa, budakwiye ndetse ko bigaragaza gutsindwa k’Ubutumwa bwa ONU Bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri DRCongo (Monusco).
Bakomeza bavuga ko ubufatanye bw’u Rwanda , Uganda na DRCongo mu gukemura iki kibazo cya M23 butapfa gushoboka, ngo bitewe n’uko ibi bihugu bishinjwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa gutera inkunga M23 .
Ikindi ,ngo n’uko atari ubwa mbere ,bi bihugu bigiranye amasezerano yo gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo ariko bikaba byarakomje kunanirana ndetse ko leta ya DRCongo yashize imbaraga nyinshi mu biganiro byo kugirango Bunagana isubire mu bugenzi bwa Leta ariko nabyo bikaba byarananiranye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Nyamara Guterres ibyavuga nukuri. Congo igomba kuganira na M23 kandi ikemererwa gushyirwa mu ngabo za Congo. Byafasha kurwanya inyeshyamba bafatanyije nu Rwanda na Uganda
niyo haza ibihugu 100 bikayirwanya bikayitsinda m23 ntizavaho kuko icyo barwanira kirazwi neza kandi kigaragarira buri wese rero nimuticara ngo murangize ibibazo byanyu mushaka kwirukana abantu baremanywe nubutaka bwabo niyo imyaka yaba 100000 ntibizakunda ikizakunda nukwicara mukaganira mugakemura ikibazo