Mu Rugendo Antony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga arimo kugirira muri Afurika aho ejo kuwa 9 Kanama 2022 yasesekaye mu gihugu cya DR Congo, yatangaje ko ikibazo cy’umutwe wa M23 azakiganiraho na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko agirira mu Rwanda .
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku Munsi w’Ejo ubwo yageraga i Kinshasa, Umurwa Mukuru wa DR Congo ari kumwe na Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo nyuma yo kubonana na Perezida Felix Tshisekedi.
Muri icyo kiganiro, Antony Blinken yatangaje ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zishishikajwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo, uterwa n’imitwe Itandukanye yitwaje Intwaro
.Ubwo yabazwaga ku kibazo cya M23 Leta ya DR Congo ishinja u Rwanda kuwutera inkunga, Antony Blinken yasubije ko ibyo azabiganiraho na Perezida Paul Kagame nagera mu Rwanda.
Yagize Ati:” Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishishikajwe cyane n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo uterwa n’Imitwe yitwaje Intwaro. Naho ku kibazo cyo gushinja u Rwanda gufasha M23 ni kimwe mubyo nzaganiraho na Perezida Paul Kagame ningera mu Rwanda.”
Ku munsi w’Ejo tariki ya 9 Kanama 2022 ,nibwo Antony Blinken yageze muri DR Congo mu rugendo rw’Akazi avuye muri Afurika y’Epfo ndetse bikaba bitegenyijwe ko nyuma ya DR Congo asura u Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama 2022 .
Mbere y’uko akora urwo rugendo Abakongomani benshi bagaragaje inyota yo kumuhata ibibazo ku kibazo cya M23 n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona uruhare rw’u Rwanda mu gutera Inkunga uwo mutwe n’ubwo u Rwanda rutahwemye kubihakanya.
Hategekimana Claude