Kubera ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yatangaje ko yagiranye ikiganiro n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi atangaza ko gishobora gutanga umusaruro.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 05 Ukuboza kibera kuri Telefone aho uyu ,mu Minisitiri yasabye Perezida Paul Kagame ko niba hari inkunga batera inyeshyamba za M23 bayihagarika kandi bakubahiriza imyanzuro yavuye mu biganiro bya Luanda.
Nk’uko yabitangaje k’urukuta rwe rwa Twitter, Blinken yagize ati”Nagiranye ikiganiro gishobora gutanga umusaruro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushimangira ko hacyenewe amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
“Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirashishikariza u Rwanda gukurikiza ibyemeranyijweho i Luanda, birimo no guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23”.
Nyamara uyu mutwe wa M23 uhakana ko waba ufashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye Iikinyamakuru cya BBC Gahuzamiryango ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda na yo ihakana ivuga ko nta bufasha iha M23, ndetse igatangaza ko M23 ari abanye congo ibibazo byayo bireba igihugu cya Congo.
Iki kiganiro kibaye mu gihe mu minsi ishize Perezida Kagame na Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi bateranye amagambo akarishye. Ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko inzira y’amahoro kuri aba bagabo iri kure nk’ukwezi.
Ndetse bamwe baboneyeho kuvuga ko amahanga akwiye kubahuza iyi “ntambara y’amagambo” itarafata indi ntera.
Umuhoza yves