Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana no kurandura burundu ikoreshwa ry’amasashi na pulasitiki mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hari bamwe mu banyenganda zitunganya ibiribwa bagikoresha ayo masashi ndetse n’ibikoresho bya pulasitiki.
Ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2005 ubwo Leta y’ U Rwanda yasohoraga itegeko rya mbere rica burundu ikorwa, n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki.
Kuri ubu rero hakomeje kugaragara bamwe mubanyenganda bagikoresha amasashi bapfunyika ibiribwa bitandukanye.
Ubwo Rwandatribune yasuraga uruganda NORELGA Ltd ruherereye mu Murenge wa Gikondo Akagari ka Kanserege rukaba rutunganya Imigati n’ibikomoka kuri Macadamiya twasanze bagikoresha uburyo bwo gupfunyika mu masashi ibiribwa bikorerwa muri urwo ruganda birimo Imigati, Amandazi na Keke.
Umuyobozi w’uru ruganda Bwana Norce Elysee Gatarayiha avuga ko kuba bagipfunyika mumasashi atemewe babifitiye icyangombwa bahawe na REMA, akaba Kandi avuga ko azi neza ko gupfunyika ibiribwa mu masashi bitemewe.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri aya makuru twavuganye n’Umuyobozi wungirije w’Umurenge wa Gikondo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Theophile Niwemutoni atubwira ko iki kibazo batari bakizi gusa ko kuba uru ruganda rupfunyika ibiribwa mu masashi bitemewe kuko gukoresha amasashi mu Rwanda bitemewe bityo ko bagiye kubikurikirana bigakemuka byaba ngombwa bakanabafatira ibihano.
Kuva mu mwaka wa 2005 Leta y’ U Rwanda yasohoye itegeko rica ikorwa n’ icuruzwa ry’ amasashi mu Rwanda bityo ko umuntu ufashwe acuruza cyangwa akoresha amasashi hari ibihano ahabwa biteganywa n’amategeko.
Norbert Nyuzahayo