Apotre Yongwe ufunzwe by’agateganyo azira kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, mu bujurire bwe yavuze ko abo yasengeraga nabo bari bazi neza ko atari lmana.
Apotre Yongwe yaburanishijwe ubujurire yasabye, kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024, byabereye mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, nyuma yo gufatirwa umwanzuro wo kuba afunzwe iminsi 30 yagateganyo, agahitamo kuburana ubujurire avuga ko ibyo yakoze bitakagombye gutuma afungwa kuko byakorwaga k’ubwumvikane.
Aho yavuze ko abo yasengeraga bose bakaba bagira icyo bamuha ko bwari ubwumvikane ntagahato karimo kandi ko abo bamureze bari bafitanye amasezerano.
Aho yavuze kandi ko kuba baramuhaga amafaranga byari mu cyimbo cy’insimbura mubyizi n’ubwo urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.
Ati “Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk’uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y’uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.”
Aho Apôtre Yongwe yavuze ko kuba bamukurikirana we atabibona nk’icyaha na cyane ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y’imikoranire .
Yagaragaje nk’uwitwa Bugingo wamureze kandi nyamara baragiranye amasezerano y’imikoranire ashingiye kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.
Undi ni Ngabonziza Jean Pierre bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza Abunzi. Nkuko tubikesha “IGIHE”
Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z’ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z’itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com