Nshimiyimana Ismail Pitchou amaze kwerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC mushya w’ umurundi ukina mu kibuga hagati. Ni umukinnyi mushya uzakinira iyi kipe mu mwaka wa 2023-2024.
Abaye umukinnyi w’umunyamahanga wa mbere, iyi kipe itangaje yaguze muri benshi nyuma yo gusubira muri gahunda yo gukinisha abanyamahanga.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari imaze imyaka 10 idakinisha abakinnyi b’abanyamahanga aho yari yarahisemo gukoresha abenegihugu gusa.
Nyuma yo kubona ko umusaruro bifuzaga batawubonye cyane cyane mu mikino Nyafurika, bahisemo kugaruka kuri gahunda y’abanyamahanga.
Umukinnyi wabimburiye abandi nyuma y’imyaka 10 iyi kipe ifite ibikombe bya shampiyona byinshi mu Rwanda idakinisha abanyamahanga, ni Nshimirimana Ismaïl Pitchou umurundi ukina mu kibuga hagati.
Pitchou akaba yari amaze imyaka ibiri mu Rwanda aho yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports. Ni umukinnyi wifuzwaga na Rayon Sports ariko barananiranwa kubera amafaranga yifuzaga Rayon ibona ko ari menshi.
Ku wa 04 nyakanga 2023 nibwo inkuru yamenyekanye ko Pitchou yamaze kumvikana na APR FC kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere. Iyi kipe bivugwa ko muri rusange izasinyisha abakinnyi 7 b’abanyamahanga.
Jessica umutesi