Abarundi bifuza kujya gukora akazi ko mu rugo mu Gihugu cya Arabiya Saudite bagiye koherezwa byemewe n’amategeko.
Ibi bikaba byatangajwe Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko.
Albert Shingiro wagarutse kuri iki cyifuzo cy’Abarundikazi bashaka kujya muri Arabiya Soudite gukora akazi ko mu rugo, yaberetse ko bikenewe mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho myiza y’igitsinagore mu Burundi.
Nyuma yo gusuzumirwa hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko, hemejwe irtegeko rigena amasezerano ajyanye no guhanahana abakozi hagati y’Igihugu cy’u Burundi n’icya Arabiya saudite, ubu u Burundi bukaba bwarateguye kohereza abakozi bo mu rugo babyifuza muri Arabia Saudite.
Aya masezerano avuga ko abakozi bazajya boherezwa muri Arabia Saudite, umushahara ushobora no guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri Rusange.
Uyu mwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga amategeko witezweho kuzafasha abagore n’abakobwa benshi bo muri iki gihugu kuko bajyaga gukora muri biriya bihugu by’Abarabu ku buryo butemewe bikabaviramo guhohoterwa ku buryo butandukanye dore ko u Burundi ari kimwe mu Bihugu bifite abagore benshi bakora muri biriya bihugu cyane cyane muri Arabia saudite.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM