Guhera mu mperza z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya hatangiye gukwirakwira ifoto ya Evans Mutugi wadozwe by’agahimano n’umuforomo avuga ko bahoze bakundana nyuma bakaza gutandukana.
Ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya bivuga ko Evans Mutugi w’imyaka 31 yamaze gutanga ikirego aregera indishyi z’akababaro nyuma yo gukorerwa icyo yise kwigirizwaho nkana n’uwahoze ari umukunzi we Rose Kagwira wari mu itsinda ryari rishinzwe kumuvura nyuma y’impanuka yamoto yakoze ku wa Gatandatu atriki 6 Ugushyingo 2021.
Uko Byagenze
Ubusanzwe Evans Mutugi atuye mu gace ka Meru, ubwo yakoraga impanuka ya Moto agakomereka ku mutwe yahise yihutira ku bitaro bya Maura Medical Center bisanzwe bikorwaho n’uwari umukunzi we Rose Kagwira.
Mu byakwitwa nk’umwaku,Mutugi yasanze Rose Kagwira bahoze bakundana ari umwe mu istinda ry’abaforomo ryari rishinzwe kumwitaho, ari nabyo byatumye aba ariwe umudoda igikomereye yari yagiriye mu mpanuka.
Evans avuga ko ubwo yadodwaga atabashaga kureba uko bamudoda, gusa avuga ko nyuma yo kumara kumudoda, no gukuraho igipfuko yatunguwe no gusanga aba baganga bamuteye ubusembwa bukomeye , ari nabyo byamuteye guhita atanga ikirego arega ibitaro byose.
Muri iki kirego Mutugi asaba ko ibi bitaro bigomba kumwishyura amashilingi ya Kenya agera kuri Miliyoni 6.4 nk’indishyi y’akababaro yatewe n’abakozi b’ibi bitaro.
Ubusanzwe abantu bakundanye nyuma bagatandukana bakunze kubikanira inzika ,ahanini baba barakomoye ku bikomereye n’ubuhemu bagiriwe n’uwo bahoze bakundana ari nabyo bikwekwa ko Rose Kagwira yashingiyeho yihimura kuri Mutugi wahoze ari umukunzi we.
Kurikira Ibiganiro bica kuri Rwandatribune TV