Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kugira ngo intego ziteganyijwe muri iyi gahunda zigerweho, bisaba ubufatanye n’abashoramari baba abanyamahanga n’ab’imbere mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwateguye iri huriro ry’abashoramari rugamije kumva imbogamizi n’ibibazo bafite kugira ngo babashe kwagura ubushobozi bwabo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare avuga ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye hakenewe amaboko y’abikorera, kandi nabo bakaba basabwa gukomeza kwagura ibikorwa byabo.
Mubiligi Jeanne Francoise ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, avuga ko ibibazo by’abashoramari bikwiye gushakirwa umuti, harimo no koroshya serivisi bahabwa no kugabanya ibihano.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi asobanura ko ibibazo n’imbogamizi bigaragara mu bikorera, ari inshingano za Leta ku bishakira umuti, kugira ngo ntihabeho guhutuza bamwe.
Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari zirenga ibihumbi 63 FRW azakoreshwa mu gushyira mu gushyira mu bikorwa imishinga yose igaragara muri gahunda y’imyaka 5 iri mbere, yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2.
Urwego rw’Abikorera rwonyine rurasabwa kwishakamo arenga miliyari ibihumbi 27 Frw bingana na 43% by’amafaranga yose akenewe muri NST2.
Rwandatribune.com