Cristina Fernández de Kirchner wabaye Perezida wa Argentine ubu akaba ari Visi Perezida, yahamijwe icyaha cyo kurya ruswa, akatirwa gufungwa imyaka itandatu muri gereza.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, aho Urukiko rwahamije Cristina Fernández de Kirchner icyaha ashinjwa gukora ubwo yari akiri Perezida wa Argentine.
Cristina Fernández de Kirchner yayoboye Argentine hagati ya 2007 na 2015, akaba ashinjwa gukorana n’abandi mu masezerano afifitse yo kubaka ibikorwa bya Leta, bariyemo miliyari imwe y’amadolari.
Ubushinjacyaha bwa Argentine bwari bwasabiye uyu mutegetsi ukomeye muri iki Gihugu gufungwa imyaka 12.
Cristina Fernández de Kirchner we ahakana icyaha ashinjwa, akavuga ko ari ibinyoma byacuzwe n’abacamanza bakoranye n’ishyaka bahanganye kugira ngo bamukuze ku mwanya we.
RWANDATRIBUNE.COM