Kuri uyu wa Gatanu, Arkiyepiskopi wa Munich na Freising mu gihugu cy’u Budage yatangaje ko yasabye Papa Francis kwakira ukwegura kwe kubera ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kurangwa muri Kiliziya Gatolika.
Mu ibaruwa itangaje yo ku ya 21 Gicurasi Karidinali Reinhard Marx yavuze ko papa yamwemereye gushyira ahagaragara, uyu mwepiskopi yasobanuye ko Kiliziya Gatolika iri mu bibazo bikomeye, ariko akavuga ko yizeye ko iyi ishobora kuba “impinduka” nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Mu ibaruwa ye, Marx yasabye Papa Francis kwemera ko yeguye ku mirimo ye agira ati: “Njyewe nk’umwepiskopi, mfite ’inshingano z’inzego’ ku bikorwa by’Itorero mu buryo bwuzuye ndetse no ku bibazo by’inzego ndetse no kunanirwa mu bihe byashize.”
Iyi baruwa yasohowe ku wa Gatanu na Arikidiyosezi ya Munich na Freising uyu wihaye Imana akomeza avuga ko afite impungenge zo kuba hakomeje kugaragara gutita ku mpamvu zikomeje gutera ibibazo no kugabanya imbaraga zo guhangana n’ibyahise hagamijwe kunoza imikorere y’ubuyobozi. “
Cardinal Marx yahoze ari umuyobozi w’inama y’Abepiskopi b’Abadage yatanze raporo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashyizwe ahagaragara mu 2018. Iyi raporo yagaragaje ko abana 3,677 bahohotewe n’abapadiri 1.670.