Rev Stanley Ntagali wabaye arikipisikopi w’itorero Anglican i Kampala yahamagajwe n’urukiko rwisumbuye rwa Kabale ngo yiregure ku ndishyi asabwa n’umupasiteri wa Diyosezi ya Kigezi umushinja kumusambanyiriza umugore.
Rev Christopher Tugumehabwe wahoze yigisha muri Kaminuza y’Abapoloso Bishop Barham University College , kuri ubu akaba akora mu ishuri rya Rugarama School of Nursing and Midwifery ashinja Arkipisikopi Ntagali kumusambanyiriza umugore bikamuviramo gusenyuka k’umubano wabo, aho yareze asaba ko uyu wahoze ari umuyobozi we yamwishyura indishyi ingana na miliyoni 500 z’amashilingi akoreshwa muri Uganda.
Nkuko bigaragazwa n’inyandiko y’urega, Urukiko rukuru rwa Kbale rwahamagaje Bishop Stanley Ntangali kurwitaba bitarenze kuwa 14 Nyakanga 2021, aho aziregura ku byaha by’ubusambanyi aregwa.
Ikirego cyatanzwe na Rev Tugumehabwe kuwa 26 Gicurasi 2021, Avuga mo ko mu kwezi k’Ukwakira 2019 yatumiye Arikipisikopi Ntagali mu birori by’umukobwa we wari warangije amashuri nk’inshuti ye. Iki gihe ngo Rev Tugumehabwe wubahaga Ntagali nk’umukoresha we yamuhuje n’umugorewe Judith Tugumehabwe .
Guhera ubwo ngo Musenyeri Ntagali yahanye nimero za Telefoni ngendanwa n’umugore wa Tuhumehabwe .
Kuva icyo gihe , Judith Tugumehabwe yatangiye kujya avugana kenshi na Arikipisikopi Ntagali banandikirana ubutumwa bw’urukundo mu ibanga byanatumye Tugumehamwe atangira gukeka ko baryamana.
Mu Mpera za 2019, urugo rwa Rev Tugumehabwe rwatangiye kuzamo amakimbirane ku buryo umugore we yakundaga kujya amasiga akajya kwibera mu nzu akodesheje biza no kugaragara nyuma koyaje gusama inda batari kumwe.
Sibi gusa kuko ngo na mbere y’uko umugore wa Rev Tugumehabwe Judith, yakunda gukora ingendo za hato na hato zijya i Kampla bakibana yamusaba ibisobanuro by’ibyo aba agiye gukorayo akabimwima , aho akekako yabaga yagiye kubonana n’uyu Musenyeri uri mu kiruhuko cy’Izabukuru.
Rev Tugumehamwe yabwiye urukiko ko yigeze gufungurira umugore we iduka mu mujyi wa Mbarara , yaza kuhasura umugore we ngo arebe ko akazi kagenda, agasanga kenshi yafunze akigendera . Ngo nyuma gato yaje kumenya ko umugore we aba yagiye i Kampala
Mu mwaka w’2020 nibwo Judith Tugumehabwe yataye urugo ajya i Kampala ari naho yaje kubyarira umwana w’umuhungu Tugumehabwe yemeza ko ari uwa Musenyeri Ntagali.
Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ubwo bari mu rusengero muri Cathedral ya Namirembe , Rev Tugumehabwe yasabye Musenyeri Ntagali kwatura akihana imbere y’urusengero icyaha yakoze cyo gusambanya umugore we abyanze ahitamo kwitabaza urukiko.
Mu gusoza ikirego cye , Rev Tugumehabwe asaba indishyi uyu muyobozi we , nyuma yo gusanga ariwe nyirabayazana w’umubabaro afite yatewe no gutandukana n’umugore we yakundaka ari naho ahera asaba urukiko ko rwamusabira Ntagali Stanley indishyi ingana na miliyoni 500 z’amashilingi ya Uganda.
Arikipisikopi Stanley Ntagali yahoze ayobora itorero Anglican muri Uganda , kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.