Imirwano hagati ya Armenian na Azerbaijan yakomeje uyu munsi kuwa mbere mu gitondo aho ingabo z’impande zombi zohereje imitwe irasa imizinga ku rugamba.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko impande zombi ziri kurwana zikoresheje kurasana ibisasu birasirwa kure.
Aya ni mwe mu makimbirane amaze igihe kinini ku isi, ubutaka buri hagati ya Armenia na Azerbaijan, ubu yasubukuye mu mirwano ikomeye.
Biravugwa ko abantu bagera kuri 23 bishwe mu mirwano y’ejo ku cyumweru mu gihe ibi bihugu byombi byahoze ari iby’abasoviyeti biri kurwana bipfa agace kitwa Nagorno-Karabakh.
Aka karere ku rwego mpuzamahanga kemerwa nk’agace ka Azerbaijan ariko kagenzurwa n’abo mu bwoko bw’aba-Armenia.
Ubwo aya makimbirane yatangiraga ahagana mu myaka ya 1990 hapfuye abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo.
Amakimbirane muri aka gace k’imisozi ya Caucase ntiyigeze abonerwa umuti mu myaka irenga mirongo itatu ishize aho hagiye haba imirwano ya hato na hato.
Mu kwezi kwa karindwi imirwano ku mupaka yaguyemo abantu bagera kuri 16, byateye imyigaragambyo mu murwa mukuru Baku wa Azerbaijan, isaba ko leta ihaguruka ikisubiza kariya gace.
Imirwano ikomeye muri ako gace ishobora guhungabanya isoko rya gazi (gas) ku isi kuko hanyura ibitembo bitwara gaz biyivana mu nyanja ya Caspian biyijyana ku masoko y’isi.
Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yizeje ubufasha Azerbaijan, asaba n’isi gufasha iki gihugu “mu ntambara yo kurwanya abagiteye n’ubugome”.
Azerbaijan ituwe cyane n’abo mu bwoko bw’aba-Turkic kandi ifite imibanire ikomeye na Turkiya.
Uburusiya, buzwi kuva kera nk’inshuti ya Armenia, bwahamagariye guhagarika imirwano n’ibiganiro byo kugira ngo intambara irangire.
Abandi bagize icyo bavuze:
- Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko atewe “impungenge nyinshi” n’iyi ntambara, asaba impande zombi guhagarika imirwano
- Ubufaransa, bufite abantu benshi babubamo bakomoka muri Armenia, bwasabye ihagarikwa ry’imirwano ako kanya, n’ibiganiro
- Iran, ihana imbibi na Azerbaijan na Armenia, yasabye ibi bihugu byombi ko yabibera umuhuza
- Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika yifuza ko imirwano ihagarara
Uko imirwano yatangiye
Umunyamakuru wa BBC mu gace ka Caucase avuga ko imirwano y’ejo ku cyumweru yari irimo intwaro ziremereye cyane kandi yari yagutse kurusha iyabaye mu myaka myinshi ishize.
Minisitiri w’ingabo wa Armenia yavuze ko imihana ituwe n’abaturage muri Nagorno-Karabakh yatewe n’abasirikare ku cyumweru mu gitondo.
Azerbaijan ivuga ko ibisasu bya gisirikare bya Armenia byishe abasiviri batanu muri icyo gitondo.Leta ya Armenia yahise itangaza amategeko y’intambara inahamagarira ingabo urugamba. Mu itangazo, Minisitiri w’intebe yagize ati: “Nimwitegure kurwanirira ubutaka bwacu butagatifu”
Uyu yavugaga ko Azerbaijan yabateye.
Armenia ivuga ko yarashe kajugujugu ebyiri, ‘drones’ eshatu n’ibifaru bitanu bya Azerbaijan mu mirwano yo ku cyumweru.
Pereizda Ilham Aliyev yatangaje ko yategetse ukwihimura gukomeye ku bitero by’ingabo za Armenia.
Yagize ati: “Mfite icyizere ko ibitero byacu byo kwihimura birangiza akarengane no kwisubiza akarere bamaranye imyaka 30”.
Mu gihe Armenia mbere yari yabanje guhakana, nyuma ukuriye agace ka Nagorno-Karabakh yemeje ko hari ibirindiro by’ingabo byafashwe n’abasirikare ba Azerbaijan.
Ibyo wamenya kuri Nagorno-Karabakh
- Ni agace k’imisozi miremire k’ubuso bwa kilometero kare 4,400
- Gatuwe n’Abakiristu b’aba-Armeniya n’aba-Turke b’abayisilamu.
- Mu bihe by’Abasoviyeti, kabaye agace kigenga kari muri leta ya Azerbaijan
- Amahanga ubu ahemera nk’agace ka Azerbaijan, ariko benshi mu bagatuye ni abo mu bwoko bw’aba-Armenia
- Mu myaka ya 1990 abantu babarirwa kuri miliyoni imwe bavanywe mu byabo n’intambara, abagera ku 3,000 barishwe
- Uburusiya buzwi nk’ubwakomeje gushyigikira Armenia muri aya makimbirane
Ubwanditsi