Ikipe ya Arsenal yo mu kiciro cya mbere yo mu bwongereza yegukanye igihembo cya Football Business cya 2022, kubera imikoranire myiza n’igihugu cy’u Rwanda mu kwamamaza visit Rwanda
Mu minsi ishize nibwo mu Bwongereza haberega umuhango wo guhemba abantu ndetse n’amakipe atandukanye bakoze ibikorwa byindashyikirwa bigamije kubyara inyungu mu mupira w’amaguru.
Kuba iyi kipe yarabaye abafatanyabikorwa beza (Best partenship of the year) na Visit Rwanda begukanye igihembo cy’umwanya wa kabiri2 nk’abagiranye imikoranire myiza kurusha abandi.
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byashyizwe ku mugaragaro ko ikigo cy’igihugu gishizwe Iterambere mu Rwanda (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mber, aho iyi kipe yambaraga imyambaro yanditseho Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru cyangwa iyabaterengeje imyaka 23 y’amavuko .
Ayo masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 watangiye muri kanama 2018, bivugwa ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro ku mpande zombi, bumvikana ko bakongera igihe amasezerano yari kumara.
Muri 2021 amasezerano yaje kongerwaho imyaka itatu ,ubu bufatanye bwagiye bwungukira impande zombi kuko bamukerarugendo basuraga u Rwanda biyongereye.
Ambasaderi Businge Johnston uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza ari mubitabiriye itangwa ry’ibihembo.
Jessica Mukarutesi