Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane nibwo ikipe ya AS Kigali yasesekaye mu mugi wa Kampala muri Uganda, gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Proline mu irushanwa rya CAF Confedereation Cup mu cyiciro cya 2.
Bakigera I Kampala abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali bahise berekezakuri Pearl of Africa Hotel aho bacumbitse.
Biteganijwe ko kuri iki gicamunsi AS Kigali ikora imyitozo yoroheje mu gihe cy’isaha imwe ku kibuga Star times stadium iherereye ahitwa Lugogo, bitegura umukino uzabahuza na Proline kuwa gatandatu tariki ya 28 Nzeli ku isaha ya saa cyenda za hano mu Rwanda.
Iyi kipe yerekeje I Kampala gukina umukino wo kwishyura dore ko umukino ubanza wari wabereye I Kigali amakipe yombi agwa miswi 1-1.
Kunganyiriza mu rugo si umusaruro mwiza kuri iyi kipe y’umugi wa Kigali kuko kuba yarinjijwe igitego kimwe mu rugo biha amahirwe ikipe bahanganye ya Proline.
Iyi kipe ya AS Kigali isabwa kwinjiza byibuze igitego kimwe ariko ikirinda kwinjizwa igitego icyo ari cyo cyose kuko byayiha akazi ko gutsinda ibitego birenze 3.
AS Kigali igeze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera ikipe ya KMC yo muri Tanzaniya mu cyiciro cya mbere.
Mu rugendo rwo guhatanira iki gikombe, nyuma y’iyi mikino y’amajonjora icyiciro cya 2, amakipe 16 azaba yarenze iki cyiciro azashyirwa mu matsinda 4.
-
Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yitwaje
Hakorimana Christian