Kayumba Nyamwasa washinze Umutwe wa RNC urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, yongeye kumvikana avuga ku kibazo cya M23 n’akarere kose muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Serge Ndayizeye na we wayobotse Umutwe wa RNC ejo kuwa 14 Mutarama 2023, Kayumba Nyamwasa yavuze ko impamvu ituma ikibazo cy’Umutwe wa M23 kitarangira,biterwa n’uko Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) batumvikana kandi batanizerana.
Kayumba nyamwasa ,yakomeje anenga Umuryango wa EAC avuga ko ibihugu bigize uyu muryango bizi neza aho ikibazo cya M23 gituruka , ariko aho kugirango bakirangize bagahora bagica k’uruhande.
Yagize ati:”Ikibazo cya M23 cyagaragaje ko hari abantu batumvikana kandi batanizerana mu muryango wa EAC. Barabizi neza kandi bahora babivuga mu matama tama ,ariko aho kukirangiza bahora bagica k’uruhande .Na Gahunda baba bapanze zose kugirango bagikemure zihora zipfa muri buriya buryo kuberako batizerana”
Kayumba Nyamwasa ,yongeyeho ko intambara ya M23 nta mumaro ifite ndetse ko binagaragaza ko mu mikorere y’Umuryango wa EAC harimo ikibazo gikomeye.
Ubwo yabazwaga uko abona ikibazo cya M23 cyakemuka, yasubije ko ikibazo cya M23 cyakemuka ari uko Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuyeho.
Benshi mu bakurikiranye amagambo ya Kayumba Nyamwasa,bemeza ko n’ubusanzwe nta kiza yavuga k’u Rwanda kuva yahunga mu mwaka wa 2010 atinya gukurikiranwa n’Ubutabera kubera kutuzuza inshingano ze ,ubugambanyi no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Akimara guhunga akereza muri Afurika y’Epfo ,yateguye ibitero bya za gerenade byibasiye abaturage binzirakarengane mu mujyi wa Kigali ,byatumye akatirwa n’Ubutabera bw’u Rwanda bumuha igihano cyo gufungwa imyaka 24 yamburwa n’impeta zose za gisirikare.
Ibi ,byatumye ahinduka umurakare atangira gusebya no guharabika Ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame utarigeze wihanganira amafuti ye .
Niwe washinze umutwe witwara gisirikare uzwi nka “P5” agamije kugaba ibitero k’ubutaka bw’u Rwanda ,ariko nti byamuhira kuko abarwanyi b’uyu mutwe abatarishwe bafashwe mpiri barimo Maj Mudatiru wari ubayoboye, bisanga mu butabera bw’u Rwanda.
Ari kwisonga mu bashinze umutwe wa RNC ufite inshingano zo gusebya no guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse agashinjwa n’abayoboke b’uyu mutwe ,kugambanira Beni Rutabana waburiwe irengero imwe mu mpamvu yatumye Jean Paul Turashimye, Tabita Gwiza ,Real Karegeya n’abandi bamuzinukwa.
Gusa nyuma y’imyaka igera kuri 13 ari mwibyo bikorwa, natcyo yabashije kugeraho kuko nawe ubwe aheruka kuvuga ko mu myaka 12 RNC yari imaze ishinzwe ,igihugiye mu kubuka inzego zayo.
N’ubwo ahora yikoma u Rwanda, abo batangiranye mu mutwe wa RNC hafi ya bose bamucitseho bamushinja igitugu,ubugambanyi no kwikubira umutungo wa RNC ,byatumye bitandukanya nawe bajya gushinga ayabo mashyaka.
Kayumba n’ikimara kbs, wagira ngo ntiyuzuye mumutwe. Baramubaza icyarangiza intamba ya M23 ngo n’ugukuraho ubutegetsi bw’u Rda. Ibi bihuriyehe koko ???? Niba asoma izi comment nagira mubwire ko icyofuzo cye kirikure kurusha ukwezi, nasubize amerwe mwisaho, nabona ingurube yarebye hejuru cg imbwa yameze amahembe, azabone ko bishoboka
Kayumba wabaye ikigarasha cyera nuko wavumbuwe nyuma. Uribuka i Gabiro muri 98 tukibaza ku kibazo cy’aba députés ukadusubiza ko nawe utazi icyo bamaze uti ahubwo uzabatwoherereze tubibabize ngo nawe wumvireho!!! Gutatarika kwawe ngo ikibazo cya M23 cyakemuka ariko ubuyobozi bw’u Rwanda buvuyeho byo ntawabikurenganyiriza kuko niko ubwenge bwawe bungana. Naho gukuraho President wacu byo, muhebe n’abambari banyu kuko u Rwanda ruradadiye.
Kayumba wabaye ikigarasha cyera nuko wavumbuwe nyuma. Uribuka i Gabiro muri 98 tukubaza ku kibazo cy’aba députés ukadusubiza ko nawe utazi icyo bamaze uti ahubwo uzabatwoherereza tubibarize ngo nawe wumvireho!!! Gutatarika kwawe ngo ikibazo cya M23 cyakemuka ariko ubuyobozi bw’u Rwanda buvuyeho byo ntawabikurenganyiriza kuko niko ubwenge bwawe bungana. Naho gukuraho President wacu byo, muhebe n’abambari banyu kuko u Rwanda ruradadiye.
Ikigarasha Kayumba Kireke kuyobya Abanyarwanda. Nta kiza yifuriza u Rwanda.