Mu rwego rwo kwesa imihigo 2020-21 no kwegereza abaturage ibikorwa remezo bigamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima akarere ka Rubavu kamaze gushora amafaranga angana na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda hubakwa amavuriro mato agera kuri ane.
Aya mavuriro mato ( Poste de Sante) 4 yubatswe ni poste de Sante ya Karundo, Muhira, Nkomane na Gatovu , ndetse n’Inzu z’Ababyeyi n’abana( Maternite)
Izi Poste de Sante zubatswe mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage batuye mu karere ka Rubavu gukomeza kubonera hafi Service z’ubuzima batabanje gukora ingendo ndende nkuko byari bisananzwe mbere.
Ubwo Rwandatribune yasuraga Poste De Sante ya Muhira imwe mu mavuriro mato yubatswe ku nkunga y’akarere ka Rubavu yabashije kuganira na Murenzi Augustin umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugero iyi Poste de Sante ya Muhira iherereyemo.Murenzi yavuze ko bishimiye ibikorwaremezo by’ubuzima biri kwegerezwa abaturage bo mu murenge wa Rugerero kuko bizafasha abaturage bari basanzwe bakora urugendo rurerure ndetse anabakangurira kuyoboka rino vuriro.
Yagize ati:”Twishimiye iyi Poste de Sante kuko ibikorwa remezo by’ubuzima byegerejwe abaturage cyane cyane ko iri vuriro ryari rikenewe ahangaha kugirango abaturage bari basanzwe bakora urugendo rurerure ubuvuzi bw’ibanze nibuze bwegerejwe hafi yabo. Turumva rero ari ibintu twishimiye ari nako dushishikariza abaturage b’Akagari ka Muhira kugana iri vuriro kuko ari iryabo .
Murenzi Augustin yakomeje avuga ko ubusanzwe n’ubwo bari basanzwe begereye ivuriro rya Nyundo ubusanzwe hari service iri vuriro ritajyaga ritanga zirimo nk’izo kuboneza urubyaro ariko ubu bakaba bagiye kujya bazibona k’uburyo buboroheye.
Uwimana Esperance umwe mu baturage batuye mu kagari ka Muhira nawe yavuze ko bishimiye cyane kuba babonye iri vuriro kuko hari serivisi zo kuboneza urubyaro babonaga bibagoye cyane cyane ko byabasabaga gukora urugendo rurerure berekeza kw’ivuriro rya Kanama ariko ubu izi Serivisi zikaba zabegereye ndestese anongeraho ko mugihe umurwayi abarembanye bazajya bahita baza kuri iryo vuriro kuko riri hafi yabo. Akomeza avuga ko bari basanzwe bajya kwivuriza kw’ivuriro rya Nyundo ariko kubera ubwinshi bw’abarigana byatumaga serivisi zitihuta.
Yagize ati:”Turishimye cyane kuko tubonye ivuriro hafi cyane cyane nko kuboneza urubyaro byadusabaga kujya ku ivuriro ryo mu Murenge wa Kanama, kuba tobonye iri vuriro turishimye cyane kuko n’umurwayi urembye azajya ahita azanwa hano hafi ye. Ubusanze twakoreshaga ivuriro rya Nyundo ariko kubera ubwinshi bw’abarigana byatumaga seriviso zitihuta “
Yakomeje ashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame we washizeho politiki yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo byibanze.
Hategekimana Claude