Ashraf Ghani wahoze ayoboye igihugu cy’ Afghanistan yasobanuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhunga igihugu cye ubwo aba Taliban bari bugarije umurwa mukuru Khabul.
Ashraf Ghani avuga ko impamvu yafashe kino kemezo huti huti atari ubugwari ahubwo ko yabitewe no gushaka gukiza Khabul no kwanga ko amaraso y’abatuye uno mugi ameneka ku bwinshi .
Ashraf akomeza avuga ko kuwa 15 kanama 2021, atari aziko ariwo munsi we wanyuma wo kuba muri Afghanistan.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC, Ghani yavuze ko indege ye yavuye mu mujyi wa Khabul bigoranye nyuma yo gufata icyemezo cyo guhunga, ngo ariko ubwo yafataga icyo cyemezo benshi baramusetse cyane bavuga ko ataye igihugu.
Kuri ubu, akaba abarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (Emirats Arabes Unis/united Arab Emirates)
Ghani yavuze aya magambo mu gihe yaganiraga na Jenerali Sir Nickr, wahoze ayoboye ibiro bikuru bya Gisirikare mu Bwongereza, akaba yari umutumire mukuru ahagarariye ikiganiro BBC Today kuri uyu wa kane.
Yagize Ati: “Imitwe ibiri itandukanye yaba Taliban yari ituzungerereje iciye mu bice bitandukanye igamije gufata umurwamukuru Khabul, Kandi byarashobokaga ko imirwano hagati y’ingabo zacu n’Abatalibani yagombaga gusenyagura umujyi ikanahitana ubuzima bw’abaturage benshi bagera kuri miliyoni 5 bari bawutuye maze bigatera akaga gakomeye abaturage bacu”.
Akomeza avuga ko Yaremereye umujyamana we mu by’ umutekano n’umugore we kuva muri Khabul, hanyuma ategereza imodoka yagombaga kumugeza kuri Minisiteri y’ingabo.
Gusa ngo iyo modoka ntiyigeze iza kumufata ahubwo, umukuru w’umutwe ushinjwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu yari afite ubwoba bwinshi maze aramwegera amusaba kudakomeza kwihagararaho kugirango bose baticwa n’abataribani bari basumbereje umugi wa Khabul.
Akomeza agira ati: “Nta minota irenga ibiri yampaye. Nabategetse ko twahava tukaja mu mujyi wa Khost. Yambwiye ko Khost yari yafashwe, kimwe na Jalalabad.nari ntarabasha kubona igihugu tugomba kwerekezamo ariko indege imaze guhaguruka nibwo nemeye noneho ko tuvuye muri Affghanistan. Rero m’ubyukuri ibi byose byabaye mu buryo bwadutunguye kuko tutari twabiteguye mbere hose”
Amaze kugenda, abatari bake muri Afghanistan harimo na Vice Perezida we, bahise batangira kumunegura bavuga ko biteye isoni kuba umukuru w’igihugu yahunze igihugu cye akagisiga mu maboko y’Abatalibani.
Hari ibirego by’uko Ghani yagiye atwaye amafaranga menshi, ariko we ahakanira kure ndetse akaba anasaba ko haba iperereza mpuzamahanga hakagenzurwa niba yaragiyei yibye igihugu cye.
Ati:”Nashaka gushimangirako nagiye nta n’ifaranga na rimwe ntwaye ndikuye mu gihugu ,ubuzima mbayemo bose barabuzi ,ese amafaranga nayakoresha iki?
Hagati aho, avuga ko amasezerano yabaye hagati y’aba Taliban na Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump ari yo ntandaro y’ibyabaye ku wa 15 z’ukwa munani.
Muri ayo masezerano, Amerika yari yemeye kugabanya ingabo zayo n’iz’ibihugu bicuditse nayo, hanyuma bagahanahana impfungwa – mu nyuma uyu muhari w’abarwanyi ukaba wategerezwa kuganira na reta ya Afghanistan.
Ghani akomeza avuga ko kuva abatalibani bafata ubutegetsi abaturage bari mu mibereho mibi n’ubukungu bw’igihugu bukaba bwarahazahariye, bitewe n’uko ibihugu byateraga inkunga Afghanistani byahise biyihagarika .
Nyuma y’amezi atatu, Ghani avuga ko bimwe mu byatumye Khabul ifatwa ari uko bari barishingikirije imbara z’abanyamahanga .
Yanzura agira ati: “ibyo nakoze byose mu buzima bwanje byarasenyutse. agaciro kanjye kateshejwe agaciro.
Uwineza Adeline