Mu nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa gatanu, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere barimo João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania, yasabye DRC gucyura impunzi zayo zose ziri mu Rwanda na Uganda.
Iyi nama yabereye muri Ethiopia yasabye Guverinoma ya RDC gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n’u Rwanda, zirimo n’izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri icyo gihugu.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by’umwihariko abo mu duce dutuwemo n’abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abaturage bagenzi babo.
Gusa Ikibazo gikomeye ni uko Congo yakunze kumvikanisha ko itemera impunzi zayo ziri muri ibi bihugu. Urugero ni aho mu kwezi gushize, Minisitiri w’Amashuri makuru muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yabwiye abanyamakuru ko nta munye-Congo w’ukuri wahungira mu Rwanda asize amahoro n’ubwisanzure biri iwabo.
Muri iyi nama kandi yari iri kwiga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, hafatiwemo umwanzuro wo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.
Hasabwe kandi Impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.
Mu myanzuro yatangajwe n’Umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nta na hamwe batunga agatoki gusa umutwe wa M23 nk’uko Leta ya Congo imaze igihe igaragaza ko ari wo muzi w’umutekano muke muri icyo gihugu, ahubwo hasabwe muri rusange imitwe itandukanye irimo n’ishinjwa gukorana n’igisirikare cya Leta mu kurwana na M23.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu ije ikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z’uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y’impande zombi.
Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z’ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi
Imyanzuro yafatiwe Addis Abeba ije yunganira iyafatiwe mu zindi nama zabanje, iyo kuya 4 Gashyantare niyo kuya 9 Gashyantare n’ubwo nubwo Guverinoma ya Congo iba idashaka kubahiriza iyo myanzuro.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 130, mu gihe congo yo itunga agatoki umutwe w’inyeshyamba wa M23 ivuga ko uterwa ingabo mu bitugu n’igihugu cy’u Rwanda
Uwineza Adeline