Abanyarwanda banyuranye ndetse n’Umuryango Ibuka n’umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barasaba Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Queensland muri Australia, guhagarika igikorwa giteganyijwe kubera mu ngoro y’ iyi nteko kizakorwa n’abapfobya Jenoside.
Inyandiko ifunguye [Petition] iri kuri Internet isaba Perezida w’Inteko ya Queensland muri Australia, Curtis Pitt, Speaker, kudaha urubuga abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Iyi nyandiko imenyesha Perezida w’iyi nteko igikorwa cyateguwe n’aba bantu bavuga ko bagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland (RAQ /Rwandan Association of Queensland Inc) gifite insanganyamatsiko igira iti “Never Again, Annual Rwanda Genocide Commemoration” giteganyijwe tariki 07 Gicurasi 2022.
Abateguye iki gikorwa basanzwe bazwi ko ari abagize agatsiko k’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi banagoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Iyi nyandiko isaba guhagarika iki gikorwa, igira iti “Intego yabo ni ukwirakwiza poropaganda ifutamye yo kugoreka amateka ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 atari Jenoside Yakorewe Abatutsi ahubwo ko ari Jenoside yakorewe Abatusi n’Abahutu.”
Aba banyarwanda bakomeza bagaragaza ko kuba Inteko yakwemera gutiza aba bantu aho bakorera iki gikorwa, byaba ari ukubashyigikira nyamara bari mu murongo mubisha.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Queensland cyabaye tariki 30 Mata 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, yahamagariye abitabiriye uwo muhango, kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
RWANDATRIBUNE.COM