Mu gihugu cya Australia, inkongi y’umuriro yibasiye rimwe mu mashyamba yo muri iki gihugu, ikaba imaze guhitana inyamaswa zirenga miliyoni 480 muri Reta ya New South Wales.
Ikinyamakuru Le Point dukesha iyi nkuru, kivuga ko uretse inyamaswa zimaze kwicwa n’umuriro, hamaze no gupfa abantu bagera kuri 24 harimo batatu bashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro.
Abantu abarenga 1500 nibo babashije kurokorwa, ariko iyi mibare ishibora kwiyongera mu gihe n’umuriro wakomeza gufata indi ntera.
Imijyi yose muri Reta New South Wales na Victoria mu Majyepfo y’Uburenhgerazuba bwa Australia, niho hakomeje kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Kugeza ubu Minisitiri w’Intebe wa Australia Scott Morrison, aranengwa kuba atari kubasha kugenzura ibikorwa byo guhashya iyi nkongi igiye kumara amezi agera kuri ane.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Sidney bugaragaza ko uyu mubare w’inyamaswa ushobora kwiyongera.
Kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize hamaze gushya hegitari zirenga miliyoni esheshatu.
Ibi kandi binakurikira miliyoni 2.5 za hegitari z’ishyamba Amazon zahiye. (Xanax)
Mu mwaka wa 2018 kandi inkongi y’umuriro muri Reta ya California yibasiye hegitari ibihumbi 800.
Nkurunziza Pacifique