Polisi yo mu gace ka Sydney yategetse umukobwa gukuramo agatambaro yari yibinze ubwo yari ari mu mihango bagira ngo bamusake ko nta biyobyabwenge abitsemo.
Iki ni kimwe mu bikorwa byerekana imitwarire itari myiza y’abapolisi bo muri kiriya gihugu cyane cyane ngo iyo bari gusaka abaturage dore ko hari n’ibindi byagaragajwe mu cyegeranyo cyakozwe umwaka ushize.
Ibyinshi muri ibi bikorwa ngo byagiye bibera mu tubyiniro ndetse byanatumye ababikorewe biyumva nk’abantu basuzuguwe bateshwa agaciro.
Polisi yo mu gace ka New South Wales ivuga ko izafata umwanya igasuzuma neza ibyasohotse muri icyo cyegeranyo.
Ishyirahamwe rishinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano muri iki gihugu ryasabye abapolisi gusaba imbabazi umwe mu bakobwa bakorewe iki gikorwa, dore ko hari n’ahandi byabaye bigatuma umupolisi wabikoze ahagarikwa ku mirimo ye.
Ibikorwa nk’ibi byo gusaka bikunze kuba igihe polisi iba iri gushaka abatwaye ibiyobyabwenge.
Kiriya cyegeranyo kinagaragaza ko hari undi mukobwa wasanzwe mu isabukuru yiswe Garden Garden umwaka ushize, umwe mu bapolisi akamutegeka kwiyambura icupa yari yambaye hanyuma akunama maze bagenzi be baramuseka bamubwira ko bitajyanye n’umwuga.
Undi mugore nawe ngo yasanzwe mu birori by’isabukuru ategekwa gukuramo imyenda maze agasutama agakorora nta kumujyana ahiherereye.
Ubusanzwe gusaka umuntu uri wenyine asanzwe aho ari ntibyemewe mu mategeko ya Australia, kereka gusa iyo bibaye ngombwa kandi hari impamvu yihutirwa. Igihe bibaye ngombwa kandi umupolisi ategekwa nabwo kubikora mu ibanga rikomeye, biranabujijwe gusaka umuntu mu bice by’imyanya y’ibanga.
Igihe ari umwana muto uri gusakwa, umubyeyi we cyangwa undi muntu umurera bagomba kuba bahari.
Ndacyayisenga Jerome