Umuhanzi Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family mu muziki, ubu wamaze kwinjira muri sinema; yagaragaje ko abamuteze iminsi ubwo yarongoraga Unyuzimfura Cécile bakomeje gukorwa n’isoni kuko bari bazi ko urugo rwe rutazamara kabiri.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze umwaka ushize ubwo yarushingaga n’uyu mugore we usanzwe aba muri Canada, havuzwe byinshi.
Ati “Havuzwe byinshi. Hari abavuze ngo ashatse umu-diaspora, buriya ashaka kwirira amafaranga cyangwa se ashaka visa yagerayo agahita amuta. Ariko iyo uri umuhanzi ibintu byose bakuvuga biguha inkuru[…] abanzi bacu bazamura inganzo.”
“Hari abanteze iminsi bavuga ngo urugo rwanjye ntiruzaramba, ubu maze umwaka urenga nkoze Ubukwe, kuko ku wa 5 Kanama uyu mwaka nizihije umwaka ushize ndongoye. Baravuze ngo nta minsi, nta kwezi ariko umwaka urashize. Baracyavuga? Bazakomeza kuvuga se?”
Uyu mugabo avuga ko abantu bitiranya urukundo, kuko ruba rushingiye ku marangamutima kandi bigoye gukina nayo. Agakomeza avuga gushimisha abantu bigorana bityo byinshi bavuga ubu nta na kimwe yitaho.
Ati “Ikindi ntacyo wakora ngo ushimishe abantu. Ukunda umuntu umuruta ngo kariya kana ugiye gufata ku ngufu, washaka ukuruta ngo uriya mukecuru umukurikiyeho iki? abantu banyurwa n’iki? Umwana iyo ari mu nda ya mama we baba bavuga bati iriya nda si iy’uriya mugabo. Umwana akavuka asa na se.”
yavuze ko igisekeje cy’abantu ari uko bavuga umuntu n’iyo bari ku kiriyo.
Ati “Umuntu udatinya no kukuvuga ku kiriyo, ngo yishwe na SIDA ntitumuzi se siyari indaya? Ngo uyu asize abana miliyoni. Ni ibintu bisanzwe.”
Bahati avuga ko we n’umugore nta kibazo na kimwe bazigera bagirana bityo abamutega iminsi bakureyo amaso.
Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gukora filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyamuvuzweho yatekereje nyuma y’ubukwe bwe. Ni filime yise “Diaspora”.
Igaruka ku musore witwa Dave ukundana n’abakobwa babiri umwe yitwa France undi Douce. Douce aba muri Amerika ariko France ari mu Rwanda.
Uyu musore uba mu Rwanda aba ashaka kurya amafaranga ya Douce kugira ngo azarushinge na France. Uwo musore aza kugira ikibazo cy’uko wa mukobwa wo muri diaspora amubwira ko aje mu Rwanda ngo bakore ubukwe.