umunsi mukuru w’umwana w’Umukobwa, usanzwe wizihizwa kuwa 11 Ukwaklira, werekaniwemo akamaro k’abana b’abakobwa, ubwo Madamu Jeannette Kagame yerekanaga imbaraga z’abakobwa iyo bitwaye neza, aho yagize ati” Bakobwa mwige mushyizeho umwete nimwe muzavamo abagore b’abahanga bazubaka imiryango mizima”.
Madamu Jeannette Kagame mu magambo yavuze, yagize ati ” abana babakobwa bagomba guharanira kwiga kuko bizatuma bavamo abagore b’abahanga bubaka imiryango mizima n’ingo zirimo umutuzo.
Yanyujije ubutumwa kurubuga rwa Twitter ye , ko yishimiye uyu munsi w’abana babakobwa, anabifuriza umunsi mwiza aho yabibukije ko bagomba kuba abakobwa babahanga bazavamo abagore b’ejo hazaza , bafitiye igihugu akamaro ndetse n’isi muri rusange.
Yakomeje agaragaza ko umunsi muzamahanga wabo ari uwabo bityo ko agaciro kabo ari ntagereranywa. Aha yagize ati “ Abakobwa bize bavamo abagore b’abahanga, kandi abagore b’abahanga byagaragaye ko bubaka imiryango mizima ivamo umuryango mugari uhamye.”
Kuri uyu munsi wahariwe umwana w’umukobwa kandi Madamu Jeannette Kagame yasuye abana b’abakobwa bo muri Afghanistan biyemeje gukomereza amasomo yabo mu Rwanda binyuze mu Ishuri rya SOLA ryemerewe gukorera mu gihugu nyuma y’uko Aba-Taliban basubiye ku butegetsi.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye aba bana b’abakobwa ubwo yari yabasuye yabasabye kudacika intege.
Ati “Ku bakobwa bato b’abanyabwenge bo muri Sola, icyo mushyira imbere, muharanira kandi mubungabunga kizahora iteka ryose, mbere na mbere ni uburenganzira bwanyu; kandi Uburezi bwanyu ni intwaro ikomeye mu iterambere ryanyu n’irya sosiyete.”
Yakomeje yereka aba bakobwa ko bavutse kugira ngo batere imbere bagere kuri byinshi bikomeye Kandi ko bitezweho byinshi no mu miryango bavukamo
Niyonkuru Florentine