Abaturage batuye muga santeri ka Karyango mu Murenge wa Minazi Akarere ka Gakenke bavuga ko bamaze imyaka 7 bizezwa guhabwa umuriro w’amashanyarazi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ni agasanteri abaturage bavuga ko kagakwiriye kuba gafite umuriro w’amashanyarazi ugereranyije n’ubucuruzi bugakorerwamo ndetse ukongeraho no kuba gaturanye n’uruganda rutunganya kawa rwa Minazi narwo rutagira umuriro w’amashanyarazi. Igitangaje ariko ni uko umuriro unyura hejuru y’ako ga santeri wigira mu bindi bice bigize uwo murenge.
Ikindi abaturage bavuga ni uko n’ibiro by’Akagari ka Munyana nabyo biherereye aho hafi y’ako ga Santeri nta muriro w’amashanyarazi bifite ibintu bavuga ko bituma hari serivisi batabona uko bikwiye kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi.
Bavuga ko imyaka ibaye 7 inzego z’ibanze zibabwira ko umuriro bazawubona vuba ariko amaso akaba yaraheze mu kirere bakaba bibaza ikibura ngo bahabwe umuriro kuko abaturanyi babo bo bawufite.
Munyanziza Francois Xavier umuturage wo mu murenge wa Minazi muri Santeri ya Karyango avuga ko imyaka ibaye 7 umuriro uciye hejuru y’iyo santeri kandi ikaba yegeranye n’uruganda rwa Minazi rwakira abaturage benshi igihe bazana umusaruro wabo kuburyo rimwe na rimwe bakoresha amatoroshi bakaba basaba ko iyi santeri yacanirwa ndetse n’uruganda rwa Minazi.
Avuga ko iki kibazo bagerageje kujya bakibaza no mu nama y’umuyobozi w’Akarere bakababwira ko bagiye kugikurikirana ariko kugeza magingo aya bakaba nta gisubizo barabona.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko bwagishyize mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2021- 2022 kikaba aribwo kizakemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko babanje kugeza umuriro w’amashanyarazi ku bikorwa by’ingenzi birimo Imirenge, Ibitaro n’ibindi, bityo ko ibikorwa rusange bibyara umusaruro ndetse n’ibindi bice bisigaye birimo utugali, n’imidugudu biri mu cyiciro kizakurikiraho mu guhabwa umuriro bakaba barabishyize mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2021-2022.
Asoza yizeza abatuye santeri ya Karyango ndetse n’Uruganda rutunganya kawa rwa Minazi ko umuriro uzabageraho bitarenze uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2021- 2022.
Norbert Nyuzahayo