Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamije Bamporiki Edouard icyaha cyo kwakira indonke, rumuhanisha imyaka 4 y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.
Bamporiki yari akurikiranweho icyaha cyo kwaka indoke, ibyaha byose aregwa akaba yaraburanye abyemera.
Urukiko rwahamije Bamporiki kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha bwaregaga Bamporiki ibyaba bibiri byo kwakira indonke nk’icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, ndetse ku wa 21 Nzeri bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Ibi byaha Bamporiki yatangiye gubikurikiranwaho ubwo uwitwa Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.
Ku cyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga Bamporiki yarakoraga muri Minisiteri idafite aho ihuriye n’inzego zishinzwe imyubakire cyangwa inganda adakwiye guhuzwa no kuba yarakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Icyo yakoze ni uguhemukira inshuti ye ayisezeranya kuyivuganira.
Naho ku cyaha cyo kwakira indonke, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga nta mafaranga Bamporiki yigeze afata mu ntoki ze, cyane ko bakimara kuyazana yatanze itegeko ry’aho agomba gushyirwa ubwo yari muri Grande Legacy Hotel.
Ahubwo yavuze Urukiko rusanga ibyaha bihama Bamporiki ari bibiri, aho yakoresheje umwanya w’umurimo afite agatwara iby’abandi.
Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusuzuma imyiregurire ya Bamporiki igize impamvu nyoroshyacyaha bityo mu kumuhana hakaba hakwiriye kuzabishingiraho mu kumuhamya icyaha.
Urukiko rwavuze ko rusanga igihano gikwiriye guhanishwa Bamporiki ari igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.
Ku bbijyanye n’isubikagihano yari yasabuwe n’umwunganira mu mategeko yari yasabye urukiko, Urukiko rwavuze ko rusanga gusubika icyo gihano nta somo ryaba bitanze cyane ko uwakoze icyaha, yari umuntu fatwa nk’icyitegererezo muri rubanda bijyanye n’umwanya yari afite mu buyobozi[Minisitiri].
Bamporiki Edouard yahoze ari umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, umwanya yahagaritsweho nyuma yo gutangira gukorwaho iperereza.