Umunyapolitiki Bamporiki Edouard wari wakatiwe gufungwa imyaka ine kubera ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi, noneho yakatiwe gufungwa imyaka itanu.
Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, nyuma yuko ruburanishije ubujurire bwe ku gihano cy’igifungo cy’imyaka ine yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Umucamanza w’Urukiko Rukuru yavuze ko Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bityo ko akwiye gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Mu kuburana ubujurire bwe, Bamporiki yari yongeye kwemera icyaha agisabira imbabazi, asaba Urukiko kuzaca inkoni izamba ntafungwe.
Yasabaga ko yahabwa igihano cy’igifungo gisubitse kugira ngo abone amahirwe yo gukomeza gukorera u Rwanda, icyo gihe yari yavuze ko yifuza kunamurwa kugira ngo akomeze agire umumaro.
RWANDATRIBUNE.COM
Oh lala. Iyo bayisubika qd meme kubera unuganda yakoze wo kubaka ubumwe nubwiyunge