Ibiganiro byo gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa DRC biri kubera I Nairobi byari byatumiwe mo imitwe irwanya Leta ya DRC hamwe n’abagize Sosiyete Sivile n’imiryango itegamiye kuri Leta, nyamara abagombaga kwitabira ibi biganiro baturutse muri Kivu y’amajyepfo na Maniyema bo baheze ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Goma kubera kubura indege ibageza I Nairobi
Ibi biganiro biri kuba ku nshuro ya Gatatu biri kubera mu mujyi wa Nairobi, ni ibiganiro bigamije gushyakira amahoro uburasirazuba bwa DRC bikaba bihuje imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri aka gace hamwe n’intumwa za Leta ya DRC.
Aba bantu baburiye indege mu mujyi wa Goma ngo ni intumwa z’imitwe 11 y’inyeshyamba hamwe n’abandi bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bose hamwe bakaba bagera kuri 87.
Nk’uko umuvugizi wabo Deogratias Buhuma Bitalya yabivuze ngo aha bahamaze iminsi igera kuri ine nyamara babuze indege ibatwara mu mujyi wa Noairobi aho ibiganiro byagombaga kubera, bakaba baboneyeho gusaba ko bakoroherezwa indege yo kubatwara byihuse dore ko ibiganiro bashaka kwitabira byatangiye kuri uyu wa 28 Ugushyingo.
Ibi biganiro bigomba kumara iminsi 6 biri kubera mu mujyi wa Nairobi aho umuhuza muri ibi biganiro Uhuru Kenyatta agomba kumva impande zombi haba k’uruhande rw’inyeshyamba ndetse no k’uruhande rwa Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugirango bashakire igisubizo hamwe.
Uwineza Adeline