Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, Ubwongereza bwafatiye ibihano bishya abakuriye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera ibikorwa by’iterabwoba no guhohotera abaturage.
Abafatiwe ibihano ni Desire Londroma Ndjukpa uyobora umutwe wa Coopérative pour le développement du Congo-Union des révolutionnaires pour la défense du peuple congolais (groupe Codeco-URDPC) na William Yakutumba uyobora Mai-Mai Yakutumba.
Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, FCDO (Foreign, Commonwealth & Development Office) byatangaje ko imitungo ya Ndjukpa na Yakutumba ifatirwa ndetse ntibemererwe gukora ingendo.
Imitwe bayobora ishinjwa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa no kwica amategeko mpuzamahanga.
U Bwongereza bwavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’intambara bigomba guhagarara. Ibi bihano kandi ni ikimenyetso cy’uko imitwe yitwaje intwaro igomba kuryozwa ibyaha yakoze.