Bamwe mu bagize umuryango uharanira imibereho mwiza n’ijwi ry’abakristo bashaka Impinduka wandikiye RGB.
Hashize iminsi humvikana inkuru yo kweguzwa kwa komite nyobozi y’Itorero rya ADEPR mu Rwanda igasimbuzwa indi yashyizweho n’ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, gusa nyuma yaho byakurikiwe n’ubwumvikane buke aho hari abavugaga ko ibyakozwe bitanyuze mu mucyo.
Ku ikubitiro umuryango uharanira imibereho myiza n’jwi ry’abakristo muri ADEPR ntiwahwemye kugaragaza ko utanyuzwe nibyakozwe na RGB gusa ntibasubizwe, nkuko babyanditse mu ibaruwa Rwandatribune ifitiye kopi,iyo baruwa bandikiye RGB tariki 17 ukuboza 2020 igaruka ku gusaba uru rwego rw’igihugu rw’imiyoborere ubusobanuro no kugaragaza icyo rwashingiyeho rushyiraho komite nyobozi nshya ya ADEPR.
Mubyo uyu muryango unenga RGB harimo kuba yarihereranye ibintu igapfa kwishyiriraho abo ibonye nta n’umwe mubanyamuryango ugishijwe inama,bongeraho kandi ko itorero rya ADEPR rigizwe n’abayobozi b’imidugudu basaga ibihumbi 4, abashumba ba Paruwase 450, abashumba b’uturere 30 n’abashumba b’indembo 10 gusa, abo bose bakaba nta n’umwe muribo wigeze agishwa inama mu gihe RGB yashyiragaho komite nyobozi nshya.
Iyi komite yiganjemo urubyiruko, byitezwe ko izagarura umwuka mwiza mu Itorero rya ADEPR ryagiye rivugwamo ubwumvikane buke mu gihe cy’imyaka isaga 8 ishize, Itorero rya ADEPR rimaze imyaka asaga 80 rikorera imurimo y’ivugabutumwa ku butaka bw’URwanda kugeza ubu rimaze kugira abayoboke basaga miliyoni 3 mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi iby’iri torero basanga iri tsinda ry’umuryango uharanira imibereho myiza n’ijwi ry’abakristo,ryaba rikingiye ikibaba bamwe mu bahoze ari abashumba b’uturere baherutse kubikirwa imbehe,abasesenguzi kandi basanga uyu muryango nta jambo ufite watuma itorero rya ADEPR,rihindura ibyemezo bya Leta,Umwe mu bahanga mu bya Tewolojiya waganiriya na Rwandatribune,avuga ko aho iri torero rya rigeze ryagombye kuba Itorero rishingiye k’ubwepiskopi,iyi ngingo ikaba yatuma iri torero riva mu matiku.
Mwizerwa Ally