M’urubanza rwa CG( Ltd) Emmanuel Gasana n’ubushinjacyaha kwifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abakoranye na CG ( Ltd) Emmanuel Gasana aribo bamushinja ibyaha akurikiranyweho.
M’urubanza rwabaye kuri uyu munsi m’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare i Nzige niho( Ltd) CG Emmanuel Gasana yaburaniye mukwisobanura ku kifuzo cy’ubushinjacyaha cyo gufungwa by’agateganyo uyu wahoze ari guverineri, niho mu gihe cyo gusobanura impamvu zikomeye zituma ubushinjacyaha busaba ko CG( Ltd) Emmanuel Gasaba yaba afunzwe by’agateganyo.
Aha niho ubushinjacyaha bwavugiye ko meya wa Gatsibo na meya wa Rwamagana ari abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bashinja CG( Ltd) Emmanuel Gasana.
Twabibutsa ko uyu wahoze ari mubategetsi bakomeye mu Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.
Abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda bavugako aho u Rwanda rugeze nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko cyane ko hari bamwe mubanyarwanda kandi bafite icyubahiro mu gihugu bakunze kugaragaza ko ibyaha bya ruswa bikurikiranwa gusa ku bantu boroheje gusa nkaho Ingabire Immacule akunda kuvuga ko ibifi binini nabyo bikwiye gukurikiranwa.
Abantu batandukanye bakaba bakomeje kuvuga ko igihe kigeze aho umuntu wese ukoresha nabi inshingano yahawe na perezida wa repubulika Paul Kagame azibazwa k’umugaragaro.
Ikindi kandi uyu CG( Ltd) Emmanuel Gasana akaba yagiye kuburanira aho yakoreye ibyaha akurikiranyweho bitandukanye cyane nuko byari bimenyerewe ko abantu bahoze ari abategetsi iyo bakurikiranyweho ibyaha akenshi ba bajyanaga kuburanira mu nkiko zo mu mujyi wa kigali.
Muri iyi dosiye harimo umuturage wa kayonza ufite company yo kubaka wari wagize igitekerezo cyo kuzana amazi ku musozi hakoreshejwe telefone aho uhamagara amazi akaza wakongera ugahamagara agahagarara uyu muturage akaba yari afite uburenganzira bwo gukora uwo mushinga we akaba yari yabihawe na Rema,Minagri na RDB .
Nyuma yuko uyu mushinga awukoze yaje guhamagazwa na Emmanuel Gasana aza gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko amwaka amazi ngo amushyirire mu ifamu ye maze abone kumukorera ubuvugizi ayo mazi yaje kuyahabwa ubu mubyo akurikiranyweho nabyo birimo.
Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com