Mu gihugu cy’Ubuyapani , hari inkuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ivuga ku Baminisitiri bane beguriye rimwe bakava ku mirimo yabo kubera ikibazo cya ruswa bavuga ko yamunze inzego z’Ubutegetsi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa cyitwa France 24, cyatangaje ko Abo baminisitiri beguriye rimwe kubera ikibazo cy’amafaranga yibwe kuri Konti agera kuri miliyoni 3,4$.
Ubwegure bw’aba ba Minisitiri bwagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe, Kishida, kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukuboza mu 2023.
Abeguye ni Yasutoshi Nishimura wari Minisitiri w’Ubukungu n’Inganda, Minisitiri w’Umutekano, Junji Suzuki; Minisitiri w’Ubuhinzi, Ichiro Miyashita na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa bya Guverinoma, Hirokazu Matsuno.
Mu bandi beguye harimo Michiko Ueno wari Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe ndetse n’abandi baminisitiri bungirije batanu.
Ikinyamakuru cya France24 cyatangaje ko aba bayobozi beguye kubera ikibazo cya ruswa kimaze iminsi kivugwa mu ishyaka riri ku butegetsi rya Liberal Democratic. Bivugwa ko kuri konti y’iri shyaka hari miliyoni 3,4$ zaburiwe irengero kandi zari zarakusanyijwe.
Kwegura kw’aba bayobozi bije nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Intebe, Fumio Kishida, atangaje ko agiye gukora amavugurura muri Guverinoma kubera iki kibazo cyo kunyereza umutungo.
Beguye mu gihe biteganyijwe ko Ubugenzacyaha bugiye gutangira gukora iperereza ku bayobozi ndetse bukabaza n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri iki kibazo cya ruswa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com