Ni ibikubiye mu iperereza ryakozwe n’ikigo cya Oakland Institute cyakoze iperereza ku barinda parike bagiye bagira uruhare mu bwicanyi bwakorerwe abaturage baturiye ibyo bice no gusambanya abagore ku ngufu.
Bavuga ko ubwo bwicanyi bwatangiye kuva mu 2017 ndetse gusambanya abagore ku gahato ngo bikaba byaratangiye mbere yaho.
Iki kigo kikaba cyatangaje ko cyakuye amakuru mu baturage bahohotewe barimo n’abasambanyijwe ku gahato. Ibi Leta ya Tanzania yarabihakanye ivuga ko ari amakuru y’ibinyoma.
Umuvugizi wa Leta ya Tanzania Mobhare Matinyi avugana n’ibiro ntara makuru by’Abafaransa AFP, yagize ati: “Amakuru y’ibanze ava mu iperereza twakoze agaragaza ko ibyo birego nta kuri kubirimo. Ubu dutegereje ko Banki y’Isi iduha ibimenyetso bidushinja”.
Uyu muvugizi wa leta yanavuze ko igihugu cye kidahohotera uburenganzira bwa muntu. Mu bimenyetso ikigo cya Oakland Institute cyagaragaje n’uko abagera ku bantu hafi 20.000 bakuwe mu byabo muri gahunda ya leta yo kwagura parike.
Igihugu cya Tanzania cyakira amadevise menshi avuye mu bukerarugendo. Umwaka ushize cyakiriye amafaranga angana na miliyari zirengera esheshatu z’amadolari niyo leta yinjije avuye mu bukerarugendo. Leta ya Tanzania ikaba yarakiriye inkunga ingana na miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.
Ay’amafaranga yacishwaga mu mushinga REGROW ugamije kwita ku bidukikije, kurinda ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo. Kuri ubu iyo nkunga Banki y’Isi yavuze ko itazongera kuyiha leta ya Tanzania.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com