Tariki 5 Nyakanga 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 7 two mu karere ka Rubavu begujwe bavuga ko babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere ushyirwa mu majwi cyane akaba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratius.
Umwe muri aba bagitifu, yatanze ubuhamya bw’uko yanditse ibaruwa ubugira kabiri, nyuma y’uko basanze iyo yari yanditse mbere yarashoboraga gushora akarere mu manza.
Yagize ati” Nasabwe kwandika ibaruwa isaba guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi . Maze nibura imyaka itatu mukazi ndetse nkaba nshobora kuba nakagarukamo mugihe bibaye ngombwa. Nashatse kwanga kwandika iyo baruwa isezera ku kazi ariko na Division Manager n’ushinzwe abakozi (Human Resources)barampatiriza bantegeka ku byandika maze , mbuze uko mbigenza mfa ku byandika.”
“ Maze kuyandika bahise bongera kumbwira ko ngomba kwandika indi mvuga ko nsezeye ku kazi burundu kandi ku bushake, ngo kuko iyo nari nanditse bwa mbere ivuga ko nanditse nsezera kugeza igihe kitazwi atari byiza kuko byagusha akarere mu makosa mu gihe njye nabonaga , bari barangije kuyakora. Mu byukuri negujwe kugahato, kuko nta kosa nzi cyangwa inshingano zanjye nishe”
Undi muri aba barindwi bategetswe kwegura abinyujije mu ibaruwa RwandaTribune ifitiye Kopi avuga ko yanditse ibaruwa isaba gutesha agaciro iyo yandikishijwe mu nama yari iyibowe n’umuyobozi w’akerere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratius.
Yagize ati”Ntabwo nari bwegure ku bushake ngo nandikishe ibaruwa yegura ikaramu kandi mfite imashini (Rap Top) y’akazi nahawe. Ikindi sinari bube nariyemeje kwegura ngo nongere nandike nsaba gutesha agaciro ibaruwa nanditse mbere. Njye nandikiye umuyobozi w’akarere tuhageze dusanga kuri Resebusiyo(Reception) ntabahari tubinyuza kuri imeli(Email).Dukeneye kurenganurwa”
(Zolpidem)