Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine akomeje kugaragaza ko ingabo na Polisi bagose urugo rwe banze kubahiriza imyanzuro y’urukiko rukuru rwa Kampala , aho ngo banze kuva mu rugo rwe kugeza ngo bahawe itegeko na Perezida Museveni.
Abinyujije mu butumwa yatanmbukije ku rukuta rwe rwa Twitter , Bobi Wine yatangaje ko ingabo na Polisi bahawe kurinda urugo rwe , banze kuhava nk’uko byari byemejwe n’urukiko rukuru, aho we avuga ko akeka ko bari buhave ari uko babonye itegeko riturutse kwa Perezida Museveni .
Yagize ati:” Mu gihe urukiko rukuru rwemeje ko kumfungira mu nzu iminsi igera kuri 11 byakozwe ku buryo butubahirije amategeko kandi buhabanye n’itegekonshinga rya Uganda. Abasirikare baracyazengurutse urugo rwanjye kandi batubuza gukora buri kimwe. Wasanga bategereje itegeko rya Gen. Museveni “
Nyuma y’amatora yo ku ya 14 Mutarama 2021, Polisi n’ingabo bagose urugo rwa Kyagulanyi wiyamamaje ahagarariye ishyaka National Unity Platform , aho bamubujje gusohoka no gusurwa mu rugo rwe. Ibi ngo byatewe n’uko baketse ko Bobi Wine ashobora guhita akangurira abamushyigikiye kwigabiza imihanda bamagana ibyavuye mu matora.
Mu cyumweru gishize, abahagarariye ishyaka NUP mu mategeko bayobowe na Medard Sseggona babwiye urukiko ko batishimiye kubona inzego zishinzwe umutekano ku rugo rw’umuyobozi w’ishyaka ryabo , aho bemeza ko n’impamvu zagaragajwe n’ubuyobozi nta shingiro zifite.
Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kampala , Michael Elubu yemeje ko gukomeza gufunga Kyagulanyi n’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi ari ukubangamira uburenganzira bwabo kandi ko bagomba guhita bemererwa kugenda mu bwisanzure bwabo.
Ildehonse Dusabe