Ku rutonde rw’abagera kuri 500 bo muri Leta Zunze ubumwe z’amerika bafatiwe ibihano n’Uburusiya, hagaragayemo uwahoze ari Prezida w’Amerika Barack Obama.
Ibi bihano birimo ko nta muntu n’umwe muri aba bashyizwe kuri uru rutonde ugomba gukandagira kubutakabw’Uburusiya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya kuri uyu wa 19Gicurasi yatangaje ko ibyo bihano bifashwe mu kwihimura ku byo nabwo bwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse ku ntambara bumazemo igihe muri Ukraine.
Uretse Obama, ku rutonde rw’abafatiwe ibihano harimo abandi nka Jon Huntsman wahoze ari Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Charles Q. Brown Jr uhabwa amahirwe yo kuba Umugaba Mukuru w’ingabo za Amerika, abanyamakuru batandukanye n’abandi.
Mu bahanwe kandi u Burusiya buvuga ko harimo abagize uruhare mu kugirira nabi abatavuga rumwe na Leta bigabije icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko kuwa 6 Mutarama 2021, ubwo hemezwaga ko Joe Biden yatsinze Donald Trump mu matora.
Bamwe bari bashyigikiye Trump batawe muri yombi bashinjwa guteza akaduruvayo no gushaka guhirika inzego zashyizweho n’abaturage.
U Burusiya bwatangaje ko ibyo bihano ari isomo kuri Amerika, ko butazakomeza kwicara ngo burebere mu gihe icyo gihugu gikomeza kwibasira u Burusiya.
Ntabwo u Burusiya bwatangaje ikosa buri umwe mu bari ku rutonde yagiye akora cyangwa se ibindi bihano yafatiwe birenze kudakandagira mu Burusiya.
Iki gihugu gikomeje gukaza intambara kiri kurwanamo n’igihugu cya Ukraine.