Bamwe mu batuye mu karere ka Nyabihu no mu karere ka Gakenke baratangaza ko iyangirika ry’ikiraro cyitwa ‘Ikiraro cya Ngoga’ ryatumye bakomeza kugorwa no kwambuka umugezi wa Mukungwa kugira ngo bamwe bajye guhahirana n’abandi.
Mu rwego rwo kugira ngo bagere hakurya y’uwo mugezi, byabaye ngombwa ko hitabazwa ibiti, batambika ibiti bibiri kuri uwo mugezi ari byo byonyine bacaho buri munsi mu buryo bugoranye.
Abo baturage babwiye RBA ko bifuza cyane ko icyo kiraro gisanwa kuko kuba kitarasanwa bibabangamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko icyo kibazo bwagisesenguye bukaba buri kugishakira igisubizo. Umugezi wa Mukungwa ukora ku turere twa Ngororero, Nyabihu, Musanze, Burera na Gakenke.
Uyu mugezi ukikijwe n’imisozi miremire ihanamye, ibamo utugezi twinshi tuwirohamo.
Iyi misozi ikunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi n’inkangu, ibi bikaba ari nabyo byatumye kiriya kiraro gisenyuka.