Igisirikare cya M23, cyagize icyo kvuga ku myanzuro iheruka gufatirwa mu nama yabereye i Bijumbura kuwa 31 Gicurasi 2023.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 2 Kamena 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi w’Ingabo za M23,yavuze ko bamaze kubahiriza ibyo basabwe byose birimo guhagarika imirwano no kuva mu bice bari barigaruriye muri teritwari ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko ubu icyo M23 itegereje, ari ibiganiro bagomba kugirana na Guverinoma ya DR Congo , ngo naho ibindi byose bari gusabwa birimo kujyanwa mu kigo cya Rumangabo, kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe M23 itazabyemera.
Ati:’’ M23 yubahirije ibyo isabwa byose kandi Isi yose irabibona. Nta kindi dutegereje atari ibiganiro na Guverinoma,naho Ibindi byose badusaba barimo kwiruhiriza ubusa .”
Maj Willy Ngoma, yongeyeho ko mu gihe guverinoma ya DR Congo itaratera intambwe ngo yemere ibiganiro, nta wundi mwanzuro M23 izongera kubahiriza.
Umva uko abivuga mu rurimi rw’igiswayiri:
Mu nama y’Umuryango wa EAC iheruka guteranira i Bujumbura mu burundi, Abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bari bahagarariye ibihugu byabo, bemeje ko Abarwanyi ba M23 , bagomba kubanza kujyanwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo , mu gihe hazaba hari gutegurwa ikindi kigo giherereye mu gace ka Kindu bazahita bongera koherezwamo muri gahunda yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ni icyemezo cyashimwe na benshi mu bari bitabiriye iyo nama, ariko bimwe mu bihugu birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, bagaragaje impungenge zishingiye ku kuba M23 idafite ugomba kuyihagararira muri ibyo bikorwa byose birimo gusuzuma no kugenzura aho abarwanyi b’uyu mutwe bagomba kwerekezwa.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ngo bazajyanwe Rumangabo ngo hanyuma bazamburwe imbunda, mwibaze namwe ariko isi nimbi kweli none c nibamara kuzamburwa bazajyanwe Mutobo ya Kindu, munyunvire koko kdi batabemera nkaba Congoman, ariko soyons serieux et sincere, there is no other solution igikurikiye nukurwa bakarwanira uburenganzira bwabo bwo kubaho kandi Imana yo mwijuru iri kumwe namwe ntabwo byumvikana wawili wakufe watatu wasonge waliobaki wataishi kwa amani lakini tuache mchezo nta soni!
M23 ni abasirikare nk’uko nabandi aribo, ntabwo byumvikana ukuntu ufatira abandi myanzuro yibyo bagomba kubahiriza nkaho Ari Inka bashorera mu gikomera, M23 try to be smart and analysed your future niba government ya Congo itari tayari yo kubatega amatwi pls muzabumvishe umututu kuko murabishoboye na sisi tupo tayari kuungana mkono na nyinyi.
yebabaweeee!!!!umu FRDC agiye kurya igishirira cy isasuweee Goma tugiye kuyivata tumanuke Bukavu nibwo bazamenya aboturibo
Ni gute abiyita abayobozi ba EAC bari mu bafashe iyo ngirwa mwanzuro batekereza koko! Barareba bagasanga nta mpamvu ifatika hariya ba M23 bafatiye intwaro? None bo bâti: ni muceceke mushire. Mbega ingirwabayobozi! Muri ba ntabo rwose, mbabariye abo muyobora @NEVA n RUTO..