Umuvugizi wa 23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko badashobora gusubira inyuma ngo bave mu duce bafashe mu gihe bari iwabo kandi imiryango yabo ikiri kwicwa urubozo nta kirengera.
Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko itangazo ry’abakuru b’ibihugu bari bateraniye i Luanda risohotse umuvugizi wa M23.
Uyu muvugizi wa M23 mu bya gisirikare yatangaje ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana amashusho y’abapolisi ba Leta ya Congo bari guhohotera abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi, ndetse babambuye ubusa buriburi.
Maj Willy Ngoma yabajijwe niba basubira inyuma nkuko babisabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateraniye iLuanda kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa DRC, atangaza ko ntaho bafite bajya kuko bari iwabo.
Yabivuze agira ati “Barashaka se ko duhunga tukajya muri Uganda, mu Bufaransa se cyangwa wenda bashaka ko tujya mu Burundi? nta hantu na hamwe dufite ho kujya kuko turi iwacu, mu bacu kandi tubacungiye umutekano.”
Izi nyeshyamba zikomeje gusaba Leta ya Congo ko bagirana ibiganiro kugira ngo bashakire hamwe ikibazo cy’umutekano ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC, nyamara iyi Leta yaranangiye.
Umuhoza Yves