Inama y’abacuruzi iri kubera muri Hilton Resort i Barbados yahuje Abanyarwanda b’abacuruzi n’ihuriro ry’abo, yatangiye kuwa 3, izasazwa kuwa 8 kanama 2023, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubukerarugendo n’ubwikorezi mpuzamahanga Gooding Edghill.
Yavuze ko, guhuza ikirere hagati y’ibihugu byombi ko ari ingenzi cyane, mu kubafasha kugera ku cyerekezo kimwe bahuriyeho cyo gushimangira umubano w’ubukungu n’umuco, Yavuze kandi ko bizanafungura inzira z’ubufatanye ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ibi byatangajwe na Gooding Edghill ku wa gatanu nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo hagati ya Barbados n’u Rwanda.
Yabishimangiye anavuga ko ibi bizaba ikiraro gihuza abaturage b’ibihugu byombi. Aho yagize ati “ubukerarugendo bwifitemo imbaraga zo kurenga imipaka, guteza imbere ibihugu byombi no kuzamura ibihugu byombi muri rusange. Ku tariki ya 23 Nyakanga 2015 nibwo hatangijwe umubano hagati ya Barbados n’u Rwanda hashingiwe kuri dipolomasi .
Minisitiri abishimangira,yavuze ko habaye kungurana ibitekerezo, n’ubunararibonye hagamijwe kwiteza imbere ndetse no kuzamura abaturage.
Plof Nshuti Manasseh nk’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yavuze ko iri huriro rizabafasha mu gushyiraho ubufatanye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko ibihugu byombi byahawe imiterere yihariye, umurage, umuco ndetse n’abantu bakomeye bazwiho kwakira neza abashyitsi aho yavuze ko bahagurukiye kubyaza inyungu amahirwe bafite.
Minisitiri w’u Rwanda yerekanye ko nubwo ibihugu bitandukanye mu ntera bitewe naho biherereye, ko ariko basanzwe bahuriye ku ndangagaciro zisanzwe zishingiye ku iterambere. Aho yasabye abo muri Baribados kwigara byinshi ku Rwanda .
Yavuze ko ibindi bizigirwa mu nama birimo, serivisi z’imari, ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho, ikoranabuhanga, ubukerugendo, ubuvuzi n’ibindi.
NIYONKURU Florentine