Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko Ibihugu by’ibihangange bishinja u Rwanda ibinyoma byo guhungabanya umutekano wa Congo, byari bikwiye gusubiza amaso inyuma bikamenya ko umwe mu mizi w’ibibazo biri muri kiriya Gihugu, ari byo byawugizemo uruhare.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite kibanze ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi urimo igitotsi.
Yagarutse ku muzi w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko ari akarengane n’itotezwa bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, byatumye havuka umutwe wa M23 ugamije kubirwanya.
Yanavuze kandi ku mateka yo kuba aba Banyekongo bavuga ikinyarwanda barisanze mu Gihugu cya Congo, ko bifite imizi mu gukata imipaka byabayeho mu 1910 ubwo Ibihugu nk’u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza byakolonije ibihugu byo muri aka karere byicaraga bigakata iyo mipaka.
Ibi byanatumye bamwe muri ku butaka bw’u Rwanda, bisanga muri Congo Kinshasa, bakaba barakunze gutotezwa n’ubutegetsi bwa Congo kuva cyera, bikaza kuba akarusho ubwo muri iki Gihugu hahungiraga interahamwe n’abahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa.
Nyamara ikibabaje ni ukuba ibi Bihugu bimwe byagize uruhare muri ariya mateka yatumye bariya Banyekongo bisanga muri Congo, na byo byarinjiye mu mugambi wo gushinja u Rwanda ibinyoma.
Ati “bari bakwiye kuba bacisha bugufi bagasubira inyuma bagasuzuma amateka bakemera n’uruhare rwabo mu bibazo biri muri aka karere uyu munsi.”
Yakomeje agira ati “Ubundi bari bakwiye kuba batuje, bafite n’isoni z’amateka yabo, bakaba ari abantu bacishije bugufi bakaza bakicara bagatanga umusanzu wo gushaka umuti w’ikibazo basize bateje.”
Ku kibazo cy’abacanshuro bahawe ikiraka muri Congo Kinshasa, Dr Biruta yavuze ko bitumvikana uburyo iki gihugu kirenga ku masezerano mpuzamahanga yaba ay’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yose akumira ifashishwa ry’abacanshuro.
Yagize ati “Ntabwo uyu munsi hari hakwiye kuba hari abacancuro baza ku mugaragaro ngo bagende kuriya, ngo ntihagire ubamagana ariko birakorwa ku mugaragaro, ni ibintu bemera na bo, ni ibintu bisanzwe.”
Yavuze kandi ko ikibabaje ari uko aba bacanshuro bari mu mugambi wo kuzafasha Congo gutera u Rwanda, icyakora akavuga ko nubwo u Rwanda rufite ubushake bwo kuba ibibazo byakemuka mu mahoro ariko runiteguye ko igihe cyose rwagabwaho ibitero, rwakwirwanaho.
RWANDATRIBUNE.COM