Mu Kiganiro Dr Fank Habineza Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party akaba n’umudepite mu Nteko ishinga amategeko yagiranye n’igitangazamakuru Impinduka gikorera kuri Murandasi yagize icyo avuga kucyo abantu bari bari beteze mu rugendo Antony Blinken umunyamabanga wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika yagiriye mu Rwanda.
Mu gusubiza Dr Frank Habineza yavuze ko abantu benshi bari biteze ko Anthony Blinken azasubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika acyuye Paul Rusesabagina ariko ngo , batunguwe no kubana asubiyeyo hamwe n’itsinda ry’Abadiporomate ba USA yari yazanye naryo bonyine.
Akomeza avuga ko u Rwanda rwanze kumurekura ahubwo Rusubiza Anthony Blinken ko Paul Rusesabagina yakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda mu buryo bwubahirije amategeko Mpuzamahanga.
Yagize ati:” Abantu bari biteze ibintu zitandukanye. Benshi bari bazi ko Anthony Blinken naza mu Rwanda azatahana Paul Rusesabagina. Bibazaga kandi niba bizashoboka mu gihe yamaze gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda. Gusa u Rwanda rwahakaniye USA ruvuga ko uyu mugabo yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda mu buryo bwubahirije amategeko.”
Ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na DR Congo kubera M23 Frank Habineza yasubije ko Antony Blinken yaje mu Rwanda hashize igihe gito hari raporo zishinja u Rwanda gutera inkunga M23 ku ruhande rumwe ikanashinja DR Congo gufaha no gukorana na FDLR maze yanzura ko n’ubwo Antony Blinken ari kimwe mu byamuzanye , urugendo gusa rutazakemura ibibazo ko ahubwo inzira y’ibiganiro no kubahiriza ibyemeranyijwe muri ibyo biganiro aribwo buryo bwiza bwatanga umuti urambye.
Hategekimana Claude
Nonese Usibye gusubira mubyo abandi bayobozi bavuze kandi twese twarabisomye banamusubije neza cyane baca agasuzuguro, we nka Habineza uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi abivugaho iki?
Ubwo se wowe nkumunyamakkuru wamubajije iki? Nka opposition we abyumva ate?
Aha niho hagombye kuba inkuru””
Iyi nta nkuru irimo.