Bashiki ba Rutabana Kayijuka na Adeline Mukangemanyi baganya, Frank Ntwari arabisekera. Ubwo bagiranaga ikiganiro na Recep info, bashiki ba Ben Rutabana aribo Adeline Mukangemanyi na Aimerence Kayijuka bagaragaje agahinda kenshi batewe n’ibura rya musaza wabo Benjamin Rutabana.
Mu ijwi ryuje ikiniga,Madame Kayijuka yavuze ko ubwo Rutabana yageraga Uganda yakiriwe na bamwe mu barwanashyaka ba RNC ndetse n’abayobozi mu ngabo za UPDF.
Ngo nyuma y’iminsi 3 ubuyobozi bukuru bwa RNC bwasabye umuryango wa Rutabana kwihangana no kureka kugerageza kuvugana nawe kuri telefone kuko aribyo byiza kubw’umutekano we.
Iki ni kimwe mubyo ashingiraho ahamya ko ishyaka RNC rizi neza irengero rya Ben Rutabana.Kayijuka yakomeje avuga ko ikindi kigaragaza ko RNC izi aho Rutabana aherereye ari uko nyuma y’itangazwa ry’ibura rye aho guteranya inama imushakisha ahubwo bahise baterana bamukura kumwanya yari ahagarariye muri RNC .
Ibi ngo bifatwa nko kudaha agaciro ibura rya Rutabana cyangwa se kwanga guta umwanya mu kumushakisha kandi bazi irengero rye.
Madame Kayijuka yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kugana inkiko.
yagize ati:”ubu twamaze gushyiraho abanyamategeko badasanze babahanga(Expert Loyers) bagomba gukurikirana tukamenya neza aho Ben aherereye kuko umukino uri muri RNC ari LOOSE to LOOSE.”
Madame Mukangemanyi Adeline nawe mu ijwi rituje kandi ryuje agahinda ahamya ko kuva musaza we Rutabana yaburirwa irengero ,Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yakomeje kumubuza gushaka kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko aho ari ,ari mu kazi kandi ko ari byiza kutamuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.
Yagize ati: “hagati ya taliki ya 2 n’iya 3 ugushyingo nashakishije nimero ya Kayumba Nyamwasa kuko igihe cyari kibaye kinini yarampumurije ambwira ko impamvu Rutabana atavugisha abana n’umuryango ari kubw’umutekano ariko ko ari aho .
Gusa ubu ndibaza impamvu abamuri hafi bataduha amakuru ye nanjye ntangiye kugira impungenge.”
Ntwari Frank,umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu ishyaka RNC nawe wari muri iki kiganiro,ahawe ijambo n’umunyamakuru yatangiye avuga aseka bivanzemo no kuninura aho yakoresheje imvugo yo kwishongora ku byavuzwe na bashiki ba Ben Rutabana.
Yagize ati: ” namwe mwibaze RNC yaba ifunze umuntu nka Ben ngo imumaze iki? Izo ni inkuru ziba zanditswe n’ikinyamakuru bya Kigali.
Ikindi mwatekerezaho ni uko Rutabana yari yaratangiye gukorana na RUD -URUNANA.
Siwe wa mbere wazimiye avuye muri RNC, kuki we byafata iyi ntera abandi bataravuzwe .”
Ntwari yavuze kandi ko Rutabana ataje mu kazi ahubwo ko yari muri gahunda ze kuko si umukozi wa buri munsi wa RNC, ngo izo nshingano hari abazifiteze bityo kuba yabazwa ishyaka RNC ntagaciro bifite.
ibi binyuranye n’ibyo Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yatangarije bashiki ba Rutabana aribo Mukangemanyi na Kayijuka aho yababwiraga ko Rutabana ari mu kazi ko bareka kumuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.
Frank Ntwali yanavuze kandi ko mu busanzwe atajyaga ahuza ibitekerezo na Rutabana ko iyo babaga bari mu nama kenshi wasangaga barimo guhangana.
Kambale Aphrodis