Maj Frank Mugisha uvuga ko yahoze ari umusirikare wa FPR ikontanyi ariko akaza guhunga igihugu ,akomeje gushyira hanze ibyo yabonye muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze kuva yayigeramo.
Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Kazigaba Andre wahoze mu ishyaka RRM ryashinzwe na Nsabimana Callixte Sankara, Noble Marara n’abandi, uwiyita Maj Frank Mugisha yavuze ko imyitwarire y’abantu baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,bakorera hanze itandukanye cyane n’iyabahoze mu muryango wa FPR inkotanyi bari bafite bakiri mu buhungiro.
Yavuze ko kimwe mu byatumye umuryango wa FPR Inkotanyi ukomera ndetse ukagera ku ntego wari wariyemeje, ari uko abanyamuryango bayo bakundanaga, bagafashanya ndetse bakagira urugwiro hagati yabo.
Ibi ngo bihabanye cyane n’ibyo yasanze muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze, ngo kuko bo ari abantu badakundana kandi bahora baryana barangwa n’inda nini n’ubusambo.
Yagize ati:” Batandukanye cyane n’uko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bameze bakiri mu Buhungiro. Icyatumye FPR inkotanyi ikomera kandi ikabasha kugera ku ntego yari yariyemeje, n’uko abanyamuryango bayo barangwaga n’umuco wo gukundana, gufashanya no kugira urugwiro hagati yabo. Aba bo n’ibisambo birangwa no guhora bihanganye, kandi ntago bakundana hagati yabo ahubwo birirwa baryna bahanganye hagati yabo.”
Ubwo yabazwaga impamvu ari umwe mu basirikare barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ariko akaba ataragiye muri FDLR cyangwa FLN,
Yasubije agira ati:” bariya baragerageza ariko ikibazo bafite baratinze cyane kandi nabo bisa nibyabananiye.”
Yarangije avuga ko Opozisiyo nyarwanada ikorera hanze, bigoye cyane kugirango izabashe guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe abayigize batarahindura imyumvire n’imyitwarire igayitse ,ndetse ko asanga iyo opozisiyo itabaho usibye kuyivuga mu magambo gusa, ngo kuko kuva yabaho hashize imyaka irenga 20 nta kintu na gito irabasha kugeraho .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Abo bavuva ko barwanya leta y’u Rwanda hafi ya bose n’abanyabyaha bahunze kubera gutinya gufatwa no kubazwa iby’abandi na leta bariye. Uwo Kazigaba Andre ndamuzi yahoze ari umuhesha w’inkiko. Hari umuntu w’inshuti yange yaririye amafranga.Hari nabafite imanza aha mu nkiko zo mu Rwanda.