bushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwataye muri yombi Abanyarwanda batatu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Levif ni ko aba bantu bafashwe ku wa 29 no ku wa 30 bafatirwa mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Bruxelles no mu gace ka Hainaut.
Nubwo Ubushinjacyaha butatangaje amazina y’abafashwe, iki kinyamakuru kivuga ko ari Pierre Basabose wahoze ari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana dore ko yabaga mu ‘akazu’, Séraphin Twahirwa na Christophe Ndangali.
Twahirwa Séraphin yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAPE), akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe mu bice bya Gatenga cyane ko ariwe wari ukuriye interahamwe zaho.
Christophe Ndangali we ari mu ntiti zikomoka i Byumba no mu Ruhengeri zasinye inyandiko yo gushishikariza Abahutu bo mu Majyaruguru kwica Abatutsi bise ‘Impuruza y’abakomoka mu duce twugarijwe twa Ruhengeri na Byumba’.
Iyi nyandiko yasinywe ku wa 4 Werurwe ishyirwaho umukono n’abandi barimo Charles Ndereyehe, Jean Bosco Bicamumpaka, Faustin Musekura, Phocas Kayinamura na Stanislas Sinibagiwe.
Aba banyarwanda batawe muri yombi mu gihe hashize umwaka, Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwemeranyijwe na bagenzi babo b’u Rwanda kongera imbaraga mu mikoranire hagati y’inzego zombi mu gukurikirana no gushyikiriza inkiko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya muri iki gihugu.
Magingo aya Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika, mu gihe abagera kuri 39 bikekwa ko bari mu Bubiligi.
Ibihugu icyenda bimaze kuburanisha 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, naho abamaze koherezwa mu Rwanda ni abantu 24 nabo bamaze koherezwa n’ibihugu icyenda; bigaragaza umubare muto w’abakurikiranywe mu gihe abandi bakidegembya.
Mu bantu bari bakomeye mu buyobozi bwa Habyarimana bagishakishwa barimo nka Protais Mpiranya wari ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu. Harimo kandi Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, nabo bashakishwa ndetse byemejwe ko nibafatwa bo bazaburanishwa n’u Rwanda.
Ndacyayisenga Jerome