Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bariye karungu, nyuma yo kubona uko abarimo abayobozi b’ibihugu bya EAC bitabiriye umuhango wo guherekeza umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza bafashwe.
Mu mafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyamnbaga zitandukanye agaragaza abayobozi barimo abayobora ibihugu byo muri EAC bicajwe muri modoka ya busi imwe mu gihe abandi bemerwe kugenda n’imodoka zabo bwite.
Mu bayobozi bagaragara muri iyi bisi harimo , Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto bahagarariye EAC.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga barakajwe bikomeye no kubona aba bayobozi batwarwa muri bisi, mu gihe ab’ibihugu bikomeye nka Perezida Joe Biden yitabiriye uyu muahango ari mu modoka zisanzwe zimutwara , ari naho bahereye bemeza ko no muri uyu muhango hajemo ubusumbane.
Ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyinshi bakomeje kubigira umugani, nk’aho hari abavuga ko uko abayobozi ba Afurika basuzugura abaturage bayoboye, ari nako iyo bageze imbere y’abanyembaraga kubarusha nabo babasuzugurwa.
Uwitwa Ali Naka yagize ati:”Abayobozi n’abayobozi bo hasi, Ese afurika ntiyababaye bihagije:” Aya magambo ya Naka akaba yari akurikiye ifoto ya Biden ageze ahabera imihango n’indi foto y’abaperezida ba Afurika bari muri Bisi.
Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II iteganijwe none bikaba byitezwe ko yitabirwa n’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu bisaga 90 byo hirya no hino ku isi.
Leaders vs Lesser Leaders. Africans haven’t suffered enough pic.twitter.com/IbQjzEb51u
— African (@ali_naka) September 19, 2022