Usibye Umutwe wa ALIR waje guhinduka FDLR, inkubiri ya ba Twagirangu Fautin, Seth Sendashonga, Ambasaderi Jean Marie Vianne Ndagijimana n’abandi batangiye kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda gahati y’umwaka w’1996 na 2003, guhera mu mwaka wa 2003 hatangiye kuvuka imitwe y’amashyaka itandukanye by’umwihariko hanze y‘u Rwanda ivuga ko irwanya ubutegeti bw’u Rwanda.
Nubwo hari byinshi twagakwiye kuvuga kuri iyi ngingo, uyu munsi turagaruka ku bintu bitatu byakomeje kubera ingorabahizi opozisiyo Nyarwanda ikorera Hanze.
1. Gukuraho Ubutegets bwa FPR Inkotanyi
Imwe mu nzozi ndetse byakunze gushishikaza imitwe irwanya ubutegeti bw’u Rwanda ni ukurota buri gihe bakuyeho ubutetsi bw’u Rwanda buyobowe n’Umuryango wa FPR inkotanyi umaze gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu inshuro eshatu zikurikiranya .Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze yabanje guhitamo inzira y’intambara ndetse rimwe na rimwe ikabigerageza ariko bikarangiye ihuye n’ibihombo bikomeye birimo kubura abayobozi n’abarwanyi b’urugamba benshi barugwagaho abandi bagafatwa mpiri.
Aha twavuga nk’umutwe wa FDLR, FLN, RUD-Urunana, FPP na P5, yose ikaba imitwe yitwara gisirikare ishamikiye kuri opozisiyo nyarwanda yatakaje abayobozi n’abarwanyi batandukanye mu bihe binyuranye bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, bavuga ko impamvu nyamukuru ituma iyi mitwe inanirwa kugera ku ntego yayo, ari ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu kurwana itnambara kuko u Rwanda rufite igisirikare cy’umwuga ndetse cyubakitse gifite Ikinyabupfura.
Bakomeza bavuga ko igisirikare cy’u Rwanda gifite ubutasi buhambaye ku buryo kibasha kuvumbura imigambi y’umwanzi kikamukoma mu nkokora atarayishyira mu bikorwa.
2. Kwiyambura umwambaro w’amacakubiri no Gusubiranamo
Iki ni ikibazo gisa n’icyananiye ku buryo bwa burundu opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze kuko ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko gikomeje kuba ingorabahizi. Iyi kandi ni yo mpamvu nyamukuru ituma barananiwe kwihuza kuko buri gihe iyo bashinze impuzamashyaka bagamije gukorera hamwe mu kurwanya ubutegeti bw’u Rwanda bihita bisenyuka bidateye kabiri bapfa amoko, uturere bitewe n’uko benshi muri bo badahuje ingengbitekerezo imwe bishingiye ku mateka buri wese yanyuzemo.
3. Kwigobotora ikinyoma
Benshi banenga Politiki ya opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze bitewe n’amagambo abahora mu kanwa agaragaza ibibera mu Rwanda nkaho ari Afghanistan, Libya, Iraq cyangwa ahandi harangwa umutekano mucye.
Ni kenshi bavuga ko mu Rwanda abantu bicwa buri munsi ndetse ko nta mutekano uhari bagamije gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda mugihe u Rwanda rushyirwa mu Bihugu bya mbere muri Afurika bitekanye.
Ku bwabo ntakiza na kimwe gikorwa mu Rwanda ahubwo kuri bo ibintu byose mu Rwanda bigenda nabi. Iki kinyoma kandi ntibakibwira abanyamahanga gusa kuko hari n’Abanyarwanda baheze Ishyanga bababehya ko bari hafi kubacyura bagamije gusa kubabyaza umusaruro, imyaka ikaba ibaye 28 baraheze mu rungabangabo.
Hari urugero rwa Hafi rw’umugabo witwa Padiri Nahimana Thomas wamaze umwaka wose abeshya Abanyarwanda ko umukuru w’Igihugu yitabye Imana ariko akabikora azi neza ko abeshya agamije gusa inyungu ze bwite maze abamukurikiye buhumyi barimo Idamage bakabigenderamo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM