Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku buzima bubi bamwe mu biyita ko bahunze politiki ya FPR Inkotanyi baba mu bihugu by’amahanga babayemo, aho ngo usanga abenshi muri bo batunzwe n’imfashanyo bahabwa.
Ibi perezida Kagame yabigarutseho ubwo yageza ijambo ku bitabiriye inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena i Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame avuga ku birirwa bazenguruka amahanga bavuga ko bahunze FPR Inkotanyi yagize ati:”Abenshi muri abo navugaga bagiyeyo babeshya, ntanicyo bakora , baratunzwe baragaburirwa.Usanga babeshya ngo hano ntawe uvuga, politiki ya FPR yamaze abantu yica abantu ijoro n’umunsi. Ndababwira nti bazabakubura.”
Perezida Kagame yanagarutse kuko u Rwanda rufata bene nk’abo baruhunze bikarangira bagaruwe, ati” Abo bagiye baduhunze , bagiye aho h’ibitangaza barangije barabakubura ,babura aho bajya turabakira”
Perezida Kagame yanagarutse ku baturage b’u Rwanda bahohoterwaga bagiye gupagasa mu bihugu by’abaturanyi.Yagize ati”Hari abo wabazaga, muri bariya banagwaga ku mupaka ukamubazi uti wagiyeyo gukora iki, akakubwira ko yagiye gupagasa. Iyo umubajije ibyo bamuha, akenshi usanga biri munsi y’ibyo ukora bene ibyo abona mu Rwanda.”
Perezida Kagame yakomeje yibaza niba bitashoboka ko abo bantu bajya mu baturanyi gukora mu mirimo inyuranye harimo nko , gukora mu ntoki,ati :”Ese nta kuntu ibyo bakora aho ,babikorera aha ngaha tugashaka uko tubahemba?.”
Inama nkuru ya RPF Inkotanyi yateranye ku nshuro yayo ya 15, nyuma y’imyaka 2 idaterana biturutse ku cyorezo Covid-19.